Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na South Sudan

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na South Sudan

Imvaho Nshya

February 26, 2022

South Sudan 68-56 Rwanda

Cameroun 51-55 Tunisia

Taliki 26-02-2022

Tunisia-South Sudan (Dakar Arena-17h00)

Rwanda-Cameroun (Dakar Arena-23h00)

Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa  mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball  mu bagabo “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification” irimo kubera  i Dakar muri Senegal kuva kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Gashyantare 2022.

Ku mukino wa mbere mu itsinda B, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na South Sudan amanota 68 kuri 56. Ikipe y’u Rwanda yatangiye neza umukino itsinda agace ka mbere ku manota 21 kuri 19, izi kipe zanganyije agace ka kabiri amanota 10-10. Mu gace ka gatatu South Sudan yatsinze amanota 23 kuri 13 inatsinda agace ka 4 amanota 16 kuri 12.

Muri iri tsinda B, undi mukino wabaye, ikipe ya Tunisia yatsinze Cameroun amanota 55 kuri 51.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Gashyantare 2022 aho ikipe ya Tunisia ikina na South Sudan  naho ikipe y’u Rwanda ikine na Cameroun, umukino uteganyijwe saa tanu z’ijoro (23h00) ku isaha yo mu Rwanda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA