Bagwaneza Yvonne w’imyaka 43 wo mu Kagari ka Kanzeze, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi akurikiranyweho gusuka amavuta y’ubuto yatuye ku mugabo we Bahati Jean Claude w’imyaka 40, akamutwika, ndetse akamutera icyuma mu rubavu amushinja uburaya no kumuca inyuma.
Ayo makimbirane yavuyemo urugomo rukabije yabaye ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata, aho abaturage bacitsemo igikuba nyuma yo kumva uburyo umugore yatwitse umugabo we yarangiza akanamutera icyuma mu rubavu.
Abaturanyi babonye uko Bahati yagenjwe bakutse umutima ndetse bavuga ko ubu ari ububyamaswa bukomeye.
umwe muri bo witwa Nyamacumu Ildephonse yagize ati: “Ntabwo nzi niba uyu mugore mbere yo gukora ibi yabanje gutekereza uko umugabo ari bumere. Ubona ko ari ibintu yateguye Kandi yashakaga kumwica kuko yakoze ibikorwa bibiri harimo gucanira amavuta ahagije yo ku musukaho abonye bidahagije anamutera icyuma.”
Akomeza avuga ko ubu bunyamaswa bukwiye guhanwa by’intangarugero ndetse hakarebwa no kubandi bafitanye amakimbirane hagakumirwa ibyaha nk’ibi bitaraba.
Ati: “Ibi Ni ubunyamaswa bubi cyane. Umuntu n’iyo mwaba mufite icyo mupfa ntabwo ukwiye kumwangiza aka kageni. Turasaba ko inzego zibishinzwe zajya zinareba ko n’abagore bahohotera abagabo kandi bagakurikiranwa.”
Mukangarambe Amina atuye muri Santere ya Karumuna, avuga ko ibikorwa bya Bagwaneza bigayitse, avuga ko yakabaye yaregereye ubuyobozi bukamugenera ibyo yemererwa n’amategeko bagatandukana ariko asigiye uwo bashakanye ubuzima.
Ati: “Njya mbona hari abantu batangazwa n’imibare y’abatandukana. Njye mbona aho kugira ngo abantu bahemukirane gutya batandukana mu mahoro umwe akajya mu bye n’undi agasigara mu bye. Ubu se uyu mugore n’iyo yaba yari abangamiwe cyangwa arengana, ateze kuzababarirwa n’umwana wabonye uko yagize se? Ibi birababaje kandi byaduteye ubwoba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick yavuze ko ubuyobozi n’Inzego z’umutekano zihutiye gutabara uwatwitswe akihutishirizwa kwa muganga, ndetse iki kibazo kikaba cyatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ati: “Batubwiye ko icyo bapfuye ari uburaya uyu mugore ashinja umugabo. Icyahise cyihutirwa gukorwa ni uguhamagara imbangukiragutabara ikajyana umugabo kwa muganga. Iki kibazo kirimo gukurikiranwa muri RIB…”
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’igisa na yo baba bananiwe kwikemurira ibibazo bakagana ubuyobozi bukabafasha gushyira ku murongo ibyo batumvikanyeho.
Ati: “Icya mbere ni uko Umuturage ugize ikibazo cyo gukeka cyangwa se afitanye amakimbirane n’uwo babana cyangwa umuturanyi twamusaba kwegera Inzego z’ibanze cyangwa Inzego z’umutekano zimwegereye hagasuzumwa ikibazo cye kandi amategeko agakurikuzwa. Icya kabiri, kwihanira ukoreshejwe n’umujinya ntibyemewe bizana inkurikizi ni yo mpamvu no kuri iki kibazo cyabaye hatangiye iperereza.”