Perezida Trump arifuza ibiganiro na Iran byo guhagarika intambara
Amakuru

Perezida Trump arifuza ibiganiro na Iran byo guhagarika intambara

KAMALIZA AGNES

April 27, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko Iran ishobora kubahamagara ku murongo wa telefoni bakaganira ku kurangiza intambara, mu gihe kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yageze mu Burusiya aho yagiye gusaba inkunga mu ntambara bahanganyemo n’icyo gihugu.

Perezida Trump arifuza ibyo biganiro nyuma yuko ku wa 25 Mata asubitse uruzinduko rw’intumwa ze zari kumuhagararira mu biganiro by’amahoro n’icyo gihugu zirimo ;Steve Witkoff na Jared Kushner zari ziteganyijwe kugera Islamabad muri Pakistan aho ibiganiro byari kubera.

Ibyo byatumye ku wa 26 Mata Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araqchi agirana ibiganiro n’abahuza bo muri Pakistan na Oman ndetse ahava yerekeza mu Burusiya.

Mu kiganiro na Fox News Perezida Trump yavuze ko Iran izi icyo amasezerano asaba kandi mu gihe yaba ikeneye ibiganiro ishobora kujya muri Amerika cyangwa bakabahamagara.

Yagize ati:“Niba bashaka ibiganiro bazaze cyangwa baduhamagare dufite imirongo yizewe yo guhamagara kandi bazi ibyo amasezerano agomba kuba arimo. Biroroshye cyane; ntibagomba gutunga intwaro kirimbuzi bitabaye ibyo nta mpamvu yo guhura.”

Ku ruhande rwa Iran ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kuzana amananiza mu masezerano y’amahoro kandi kuba itunganya ibivugwa byifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi bitagamije guhutaza Igihugu na kimwe ahubwo bikoreshwa mu nyungu z’imbere mu gihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Trump Donald yifuza ko Iran yakwemera bakajya mu biganiro byo guhosha intambara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA