Abahoze bakinira ASVEL Douala Basketball yo muri Cameroon na bagenzi babo bo mu ikipe ya Basketball ya Cercle Sportif de Kigali (CSK BBC) banenze abakomeza gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ibyabaye bihari kandi batabasha kubisibanganya.
Kuri iki Cyumwrru tariki ya 26 Mata, abahagarariye ayo makipe yombi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Ni igikorwa bateguye mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa CSK BBC, Gakinahe Jacques, yagize ati: “Uyu munsi twaje gusura hano ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali kubera ko hari abashyitsi dufite bavuye mu gihugu cya Cameroon baje gusura u Rwanda no gukina natwe, twabifashe nk’amahirwe yo kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri iki gihe turimo mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agaragaza ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta shingiro bafite kuko ibimenyetso simusiga by’uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bihari.
Ati: “Abakomeza gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kumenya ko ibyabaye bihari, biragaragara kandi ntawabasha gusibanganya amateka.”
Umuyobozi wa ASVEL Basketball, Nguimpe Robert yavuze ko yababajwe cyane no kwibonera ingaruka z’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bidakwiriye kuzongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Twaje mu Rwanda gusura abavandimwe bacu, duhujwe n’umukino wa Basketball. Nababaye mbabajwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nanjye ndi umuhamya w’ibyo niboneye ngira nti ntibizongere ukundi.”
Yakomeje ashimira abakinnyi ba CSK BBC babafashije bagasura ahari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboneraho gusaba ko n’abandi banyafurika bajya bahabwa ayo mahirwe kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ububi bwa Jenoside, bityo batange umusanzu wabo mu kuyikumira bazi byinshi kuri yo.
Yavuze ko kuri we gusura ahari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamufunguye amaso kurusha ibyo yabonye mu makuru n’ibyo yasomye mu bitabo.
Yavuze ko ku Isi hose ntawukwiye kubuzwa amahirwe yo gusura amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’intambwe rwateye mu rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 32 ishize.
Aya makipe yombi yasuye u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata bari bakoze Umuganda Rusange, mu Murenge wa Rugunga w’Akarere ka Nyarugenge, aho bifatanyije n’abaturage mu gutema ibihuru ndetse n’ibizenga birekamo amazi hagamijwe kurwanya indwara ya Malariya.





