Umwuka mwiza ni ingenzi mu mibereho y’ibinyabuzima, akaba ari yo mpamvu kuwubungabunga ngo ube mwiza, ari inshingano ya buri wese, abantu badakwiye kumva ko ari inshingano ya Leta gusa, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA).
Kugena niba umwuka ari mwiza, hari ibipimo ngenderwaho. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije ndetse n’ibipimo mpuzamahanga bikoresha amabara n’imibare runaka ngo berekane urwego rw’ubwiza bw’umwuka. Ibyo bipimo bigaragaza ko umwuka mwiza uba ufite ibipimo cy’imibare (AQI: Air Quality Index) kiri hagati ya 0-50, bikanagaragazwa mu ibara ry’icyatsi.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije, Munyazikwiye Faustin, yavuze ko umwuka ari ingenzi mu buzima kandi ko kuwubungabunga bitaharirwa Leta gusa, ahubwo buri muntu asabwa kugira uruhare.
Yagize ati: “Buri Munyarwanda abe ijisho rya Leta kuko kubungabunga umwuka duhumeka ntabwo ari inshingano za Leta gusa, buri mushoramari, buri munyenganda, yumve ko ibyo akora biriimu nyungu ze, biri mu nyungu z’Igihugu biri mu nyungu z’abaturanyi, biri mu nyungu zabe muri rusange, kandi abikore atumva ko ari undi muzigo uje kugira ngo wiyongere ku bibazo wenda afite mu mikorererye cyangwa se bimusubiza inyuma.
Abanze arebe neza amahirwe n’inyungu birimo, kandi zirahari, haba ku mari ye, haba no kubungabunga ibidukikije muri rusange. Buri Munyarwanda agire uruhare mu kubungabunga umwuka duhumeka.”
Yakomeje agaragaza kandi ko hakorwa ubugenzuzi bugamije kugenzura ibyo bipimo, urugero nko mu nganda.
Ati: “Dufite ubupimiro 21 hirya no hino mu gihugu. Ku nganda naho hari n’ubupimiro bugendwana wifashisha ku nganda runaka. Mu bugenzuzi dukora, hari aho dusanga batarenza ibipimo, hari aho dusanga barenza ibipimo hari n’aho barenza ibipimo ku buryo imyotsi isakara mu kirere, rimwe na rimwe abaturage bakaduhamagara bakavuga ko uruganda ruri aha n’aha rufite imyotsi, mu kirere ntawukibasha kureba imbere ye.
Yongeyeho ko izo nganda zitagomba gutegerza kwibutswa.
Ati: “Dusaba izo nganda ngo nazo ubwazo ze gutegereza igihe wa mukozi wo muri REMA, wa mukozi wo ku Karere cyangwa undi uri mu bugenzuzi bw’ibidukikije arinda kuza kuri rwa ruganda kubireba. Ahubwo nabo ubwabo bakagira uburyo bwo kwikurikirana bakamenya uko bahagaze, bimufasha kumenya aho ashyira ingufu.”
Zimwe mu mpamvu yagaragaje ko zanduza umwuka harimo ibyuka bituruka mu nganda, gutwika ibisigazwa by’ibihingwa, imodoka zikoresha lisansi n’ibindi.
Ku ruhande rw’Urugaga rw’abikorera PSF, ku bijyanye no kuba iterambere ry’inganda rigaragara, Kanamugire Callixte, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa PSF yavuze ko ku bagitangira haba hakenewe ko kwegerana
Ati: “Ku bigo bito, harimo ibito cyane, uko bigenda biba bito cyane ni ko kubahiriza amabwiriza nokubahiriza ibipimo bibagora ,kuko nta bikoresho baba bafitebyo gupima, nta bakozi baba bafite babishoboye usanga ari umwe cyangw babiri babicunga byose, akaba ari we umucungamutungo, ugura ibintu unareba ko ibyo yaguze binujuje ubuziranenge. Akabiresbesha ijsisjho, ariko ijishgo riribeshya ni ho hatuma bisaba ko hazamo urundi ruhande rwo hanze, urugaga rukazamo gufasha, bagashyira hamwe kuko bifasha kugera kuri bwa bushobozi atari bubashe kwibonera wenyine.”
Yongeyeho ko bantu bagitangira bafite inganda nto, bagerageza kubahiriza amabwiriza yo kubungabunga umwuka.
Ati: “Kubashyira hamwe ni ho haza inshingano z’Urugaga aho dushoboye tubashyira hamwe, […..]amabwiriza bishyize hamwe, iyo tubashyize hamwe bagerageza gukora neza kandi ibibazo bari bafite muri rusange bigakemukira rimwe bakazamuka bava ku rwego rumwe bajya ku rundi, biba ari ugushaka ubutatanye hakubakwa ubushobozi.”
Kamanzi Prosper wo mu Karere ka Rubavu yavuze ko kurinda ikirere ari ngombwa kuko hakenerwa umwuka mwiza kadnii ko ushobora kwanduzwa n’ibikorwa bya muntu.
Ati: “Ngomba kwirinda kujugunya ibipulasitiki aho mbonye, gutwika ibintu byose uko tubonye kuko iyo myotisi izamuka mu kirere, bityoikanduza umwuka.”
Tuyizere utwara abagenzi kuri moto we, yavuze ko ibinyabiziga nabyo biri mu bitumura imyotsi, gusa amahirwe ari uko iyo myotis ipimwa.
Yagize ati: “Ntwara abagenzi kuri moto, ariko ibijyanye no kubungabunga umwuka, mbona iyo turi mu muhanda ibinyabiziga bisohora imyotsi, bityo hashobora kuba harimo isohora imyotsi yanduye ikanahumanya ikirere. Gusa icyiiza ni uko hashyizweho gahunda yo gusuzuma imyotsi.”
Umwuka mubi uteza ingaruka ku buzima bw’abantu, zirimo indwara z’ubuhumekero, indwara z’umutima.

