Ukwakira ni ukwezi ngarukamwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, akaba ari umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) itangaza ko muri uku kwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa hatoranyijwe insanganyamatsiko hateguwe ibikorwa bitandukanye bigamije kurushaho gusigasira ibyagezweho byubakiye ku mahitamo arimo no kunga ubumwe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu”, ikaba yibutsa Abanyarwanda ko ibyo bageraho byose byubakiye kuri ubwo bumwe.
Mu itangazo yashyize hanze, MINUBUMWE ivuga ko muri uku kwezi hari ibikorwa by’ingenzi byateganyijwe hirya no hino mu Turere, aho abayobozi bazatanga ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bihabwe ibyiciro byihariye mu bigo by’amashuri nk’urubyiruko, mu bigo byigororamuco, amakoperative nibindi biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abaturage borojwe inka mukwezi kubudaheranwa
Murwego rwo kwizihiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, imiryango ibiri yo mu Murenge wa Mahama ho mu Karere ka Kirehe, yorojwe inka binyuze muri gahunda ya Girinka, abaturage baganirizwa ku bibazo bibangamira imibanire myiza n’umutekano. Izo nka zizabafasha kwiteza imbere no gukomeza umuco wo koroza abandi bagenzi babo bose bakivana mu bukene.
Igikorwa cyo gutangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa cyabereye mu Murenge wa Mahama ku nsanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka twimakaze ubumwe bwacu.” Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abaturage gukomeza umuco wo korozanya hagati yabo, hatagize umuturage usigaye inyuma.
Yagize ati: “Mugire umuco wo korozanya hagati yanyu, buri Munyarwanda utunze ashobore koroza mugenzi we kugira ngo mushyigikirane ntihagire umuturage usigara inyuma ariko binatuma na bwa butunzi abaturage bafite bakomeje kugira ngo babane kandi babane neza.”
Meya Rangira yavuze ko muri rusange abaturage ba Kirehe bamaze gutera intambwe mu gushyigikirana no gufatana mu mugongo, ashingira ku bikorwa birimo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuboroza no kubegera mu bikorwa bitandukanye.
Yibukije ko muri uku kwezi hazakorwa ibiganiro n’ubukangurambaga, umuganda n’ibindi bikorwa bizafasha abaturage kurushaho kwegerana no kugira urubuga rwo kuganira.
Mukeshimana Esther, utuye Kagari ka Mwoga, Umurenge wa Mahama, akaba mu baturage bagabiwe inka, yavuze ko igiye kumufash kwiteza imbere no kubona amata y’abana be, ndetse n’umusaruro wiyiongere kuko agiye kubona ifumbire.
Ati: “Twabagaho dutunzwe no gupagasa ariko tubonye inka tugiye kwiteza imbere nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuko igiye kumpa amata abana bagire imirire n’imibereho myiza.”
Nshimiyimana we yavuze ko inka yahawe izamufasha kubona ifumbire no kongera umusaruro w’ubuhinzi bwe, ati: “Kumpa iyi nka bivuze kudaheranwa n’agahinda kuko abandi bazifite, rero izampa ifumbire mfumbize mu mirima yanjye, twe n’umuryango tugire imirire myiza.”