Mu buzima busanzwe abakozi bagira igihe bajya mu kiruhuko ariko kandi haba hari n’ikiruhuko kiba kidasanzwe bitewe n’ibihe cyangwa kigenwa n’imyemerere runaka ari nayo mpamvu iyi nkuru igiye kugaruka ku kiruhuko kizwi nka ‘Eddah’ kigenwa n’idini ya Islam.
Ku wa 7 Nzeri 2026, ni bwo hatangajwe ko Perezida Samia Suluhu Hassan, yafashe ikiruhuko cy’iminsi 90 kugira ngo ashobore kunamira umugabo we, Hafidh Ameir, wapfuye kuri uwo munsi. Icyo gihe hari abatarabyakiriye neza bumva ko iyo minsi yaba ari myinshi. Umuntu yakwibaza impamvu y’icyo kiruhuko, Ese cyaje gutyo gusa cyangwa gifite aho gihuriye n’imyemerere ya Islam?
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Sheikh Maniriho Ismail, Imam w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ivugabutumwa n’imigenzo y’idini yahamije ko ikiruhuko cya Edda kigenwa n’idini agaragaraza n’impamvu yacyo.
Yagize ati: “Ikiruhuko cya Eddah kiri mu bwoko bwinshi ariko reka nibande ku cy’umugore wagize ibyago byo gupfakara. Ubundi Eddah bisobanuye kubara kuva ku munsi wa mbere umugabo yapfiriyeho kugeza ku minsi ihwanye na 130.
Aho uwo mugore ahabwa umwanya wo gushira agahinda, nta nubwo byemewe kumurambagiza, kuko aba akiri mu gahinda. Ikindi ni uko baba bagira ngo iyo minsi irangire bamenye neza niba yaba adatwite inda y’umugabo wapfuye kugira ngo uwo mwana atazitirwa se utari we.”
Akomeza asobanura ko iyo umugore apfakaye nta bana yari afitanye n’uwo mugabo, Qor’an isobanura ko ahabwa kimwe cya kabiri cy’umutungo we hanyuma yaba afite abana agahabwa iby’abamukomokaho.
Sheikh Maniriho akomeza avuga ko iyo Eddah ubundi bayibara kuva ku munsi umugabo yitabiyeho Imana kugeza uwo mugore amaze kujya mu minsi ye y’ukwezi inshuro eshatu cyangwa bakabara iminsi.
Ati: “Ubundi Qor’an itubwira ikintu bita (Thalatu quru’u) ni ukujya mu mihango inshuro eshatu, iyo rero uwo muntu yacuze cyangwa atakijya mu mihango ajya muri Eddah iminsi 90 ihwanye n’amezi atatu kuko ntabwo yabara iminsi 130.”
Agaruka ku gihe uwo mugore yaba ari we ushakisha ibitunga umuryango, Sheikh Maniriho avuga ko idini ribyoroshya, ahongaho akicara iyo minsi ariko anakora akazi ke ka buri munsi.
Ati: “Iyo hagaragaye ikibazo cy’uko hari imibereho y’abantu imushingiyeho nko kubashakishiriza amafunguro, byo arabyemerewe ariko gusohoka mu rugo kenshi mu mpamvu zitari ngombwa ntabwo biba bikenewe, iyo bibaye ngombwa ko ajya hanze y’Igihugu, Idini ya Islam iteganya ko yaherekezwa na Musaza we, se cyangwa sewabo mbese wa muntu kizira kuba yamushyingirwa.”
Uretse ‘Eddah’ ifatwa n’umugore wapfakaye hari n’ubundi bwoko bwa Eddah burimo ihabwa umugore wahawe gatanya nayo ikamara iminsi 30, cyangwa ihabwa umukobwa washyingiranywe n’umugabo ariko ntibakore igikorwa cy’abashakanye ku mpamvu batumvikanye gusa yo ngo ntabwo imara iminsi 30 ahubwo ishobora gufata nk’iminsi 10 cyangwa munsi yayo.

