Taliki 02-06-2022
Mozambique-Rwanda (FNB Stadium-18h00)
Ku wa Kane taliki 02 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” izatangira urugamba rwo gushaka itike ya CAN 2023 aho izakina n’ikipe y’igihugu ya Mozambique.
Kubera ko nta Sitade yujuje ibisabwa muri Mozambique, uyu mukino umukino ubanza mu itsinda L uzabera kuri FNB i Johannesburg muri Afurika y’Epfo saa kumi n’ebyiri (18h00).
Ikipe y’u Rwanda kuva taliki 29 Gicurasi 2022 iri i Johannesburg aho irimo kwimenyereza ikirere. Iyi kipe ikaba yaragiye muri Afurika isoje igihe cy’ iminsi 5 y’imyitozo mu Rwanda. Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, Carlos Alos Ferrer nyuma yo guhamagara abakinnyi 28 mu mwiherero, yahisemo 23 ari bo bari muri Afurika y’Epfo bakazakina uyu mukino wa Mozambique.
Nyuma y’uyu mukino wa Mozambique, ikipe y’u Rwanda izahita igaruka mu Rwanda taliki 03 Kamena 2022 ihite ikomeza i Dakar gukina umukino w’umunsi wa kabiri n’ikipe y’igihugu ya Senegal.
Muri iri tsinda L, ikipe ya Senegal izakira ikipe ya Benin ku wa Gatandatu taliki 04 Kamena 2022.
Ikipe y’u Rwanda na Mozambique iyi ni inshuro ya gatatu zihuriye mu itsinda rimwe mu gushaka itike CAN, mu gushaka itike ya CAN 2017 yari mu itsinda rimwe, mu mukino ubanza wabereye i Maputo, Amavubi yatsinze igitego 1-0 naho mu mukino wo kwishyura, Mozambique igatsindira Amavubi i Kigali ibitego 3-2. Mu gushaka itike ya CAN 2021 nabwo Amavubi yari kumwe na Mozambique mu itsinda. Umukino ubanza wabereye i Maputo, Mozambique yatsinze Amavubi ibitego 2-0 naho umukino wo kwishyura wabereye i Kigali, Amavubi atsinda Mozambique igitego 1-0.
Abakinnyi 23 Amavubi azifashisha
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre (AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu).
Myugariro: Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga (APR FC), Serumogo Ali (Kiyovu), Niyigena Clement (Rayon Sports), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (FAR Rabat), Mutsinzi Ange (CD Trofense) na Nirisarike Salomon (Urartu FC).
Hagati: Nishimwe Blaise, Muhire Kevin (Rayon Sports), Bizimana Djihadi (MK Deinze), Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco (APR FC) na Rafaël York (AFC-Eskilstuna).
Rutahizamu: Ndayishimiye Antoine Dominique, Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Mugunga Yves (APR FC) na Kagere Meddie (Simba SC).