CAN 2023: Ikipe  y’u Rwanda yanganyije na Mozambique

CAN 2023: Ikipe  y’u Rwanda yanganyije na Mozambique

Imvaho Nshya

June 3, 2022

Mozambique 1-1 Rwanda

Taliki 04-06-2022

Senegal- Benin (Dakar)

Taliki 07-06-2022

Senegal-Rwanda (Dakar)

Kuri uyu wa Kane taliki 02 Kamena 2022 ni bwo ikipe y’u Rwanda « Amavubi » yatangiye urugamba rwo gushaka itike ya CAN 2023  aho yakinnye umukino w’umunsi wa mbere mu itsinda L ikanganya na  Mozambique.

Uyu mukino wabereye kuri FNB Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Mozambique igitego 1-1. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 65 nyuma ku munota wa 68, Mozambique yishyura iki gitego gitsinzwe na Stanley Ratifo.

Nyuma y’uyu mukino biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda  ihaguruka muri Afurika y’Epfo  yerekeza i Dakar muri Senegal aho taliki 07 Kamena 2022 izakina na Senegal, umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L.

Ikipe ya Senegal ikaba igomba gukina umukino wa mbere  na Benin ku wa Gatandatu taliki 04 Kamena 2022.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA