Mozambique 1-1 Rwanda
Taliki 04-06-2022
Senegal- Benin (Dakar)
Taliki 07-06-2022
Senegal-Rwanda (Dakar)
Kuri uyu wa Kane taliki 02 Kamena 2022 ni bwo ikipe y’u Rwanda « Amavubi » yatangiye urugamba rwo gushaka itike ya CAN 2023 aho yakinnye umukino w’umunsi wa mbere mu itsinda L ikanganya na Mozambique.
Uyu mukino wabereye kuri FNB Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Mozambique igitego 1-1. Igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 65 nyuma ku munota wa 68, Mozambique yishyura iki gitego gitsinzwe na Stanley Ratifo.
Nyuma y’uyu mukino biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka muri Afurika y’Epfo yerekeza i Dakar muri Senegal aho taliki 07 Kamena 2022 izakina na Senegal, umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L.
Ikipe ya Senegal ikaba igomba gukina umukino wa mbere na Benin ku wa Gatandatu taliki 04 Kamena 2022.

