Inzego z’umutekano za Colombia zatangaje ko imodoka ebyiri zari zitwaye ibisasu zaturikiye mu mijyi ibiri itandukanye, zihitana abantu babiri, abarenga 10 barakomereka nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida mushya, Abelardo de la Espriella arahiriye kuyobora icyo gihugu.
Ibyo bitero byagabwe n’imitwe ibiri irwanya ubutegetsi irimo uwa ELN n’undi witandukanyije na FARC, byagabwe ku wa 08 Kanama 2026, ku muhanda munini wa Pan-American mu Majyepfo y’i Burengerazuba no mu mujyi wa Cúcuta, mu Ntara ya Norte de Santander, hafi y’umupaka wa Colombia na Venezuela.
Aljazeera yatangaje ko abatangabuhamya babonye ibyo biba bavuze ko igitero cyagabwe ku muhanda wa Pan-American cyakozwe n’umuntu wari uri mu modoka ariko akayivamo akayisiga aho, agahita atega moto akagenda. Guverinoma ya Perezida De la Espriella yahise isezeranya ko izasubiza bikomeye ibyo bitero kandi batazemera ko amabandi ahungabanya umutekano.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Elsa Noguera, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Colombia itazapfukamira abanyarugomo kandi ko itazemera ko ibikorwa remezo bihuza uturere tw’igihugu bisenywa.
Noguera yashimangiye ijambo Perezida de la Espriella yavuze ubwo yarahiraga, aho yasezeranyije ko azarwanya iterabwoba kandi ko igihe cyo kugarura umutekano usesuye, amahoro n’ituze muri Colombia kigeze.
Kuva mu myaka irenga 60 ishize Colombia ihanganye n’amakimbirane y’imbere mu gihugu aterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’indi mitwe y’abanyarugomo. Ni cyo gihugu kiza ku isonga mu guhinga coca, igihingwa gikoreshwa mu gukora ikiyobyabwenge cya Kokayine.

