Taliki 30-03-2022
Rwanda-Sierra Leone (10h30)
Gambia-Ghana (14h50)
Kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Werurwe 2022, ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Cricket mu bagore irakina na Sierra Leone mu mukino wa kabiri nyuma yo gutsinda ikipe ya Ghana ku mukino wa mbere mu irushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Tournament 2022”.
Umukino w’ikipe y’u Rwanda na Sierra Leone urabera ku kibuga cya Tafawa Balewa Square Cricket Oval saa tatu n’igice (09h30) muri Nigeria akaba ari saa yine n’igice (10h30) mu Rwanda. Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya Gambia irakina na Ghana.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye irushanwa neza itsinda
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, taliki 28 Werurwe 2022, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Ghana ku kinyuranyo cy’amanota 81. Ikipe y’u Rwanda muri uyu mukino yatangiye ikubita agapira « Batting » ishaka amanota maze mu dupira 120 (Overs 20 ) ikora amanota 135.
Ikipe ya Ghana yasabwaga amanota 136 yatangiye gukubita agapira “Batting” ishaka amanota maze mu dupira 86 (Overs 14.2) abakinnyi bayo 10 bakurwa mu kibuga ubwo ikipe yari imaze gukora amanota 54. Ikipe y’u Rwanda ni yo yahise yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 81.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Bimenyimana Diane yavuze ko ikintu umutoza yabibukije mbere yo kujya mu kibuga ari uko buri wese agomba gukina umukino we kandi yirekuye. Akomeza avuga ko intego bajyanye ari ugutsinda iri rushanwa kugira ngo bisuzume barebe uko bahagaze kuko nyuma y’iri rushanwa bafite iryo Kwibuka muri Kamena 2022.
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda , Leonard Nhamburo yavuze ko mbere y’umukino yabwiye abakinnyi be gukina nk’uko basanzwe bakina aho kwigana ikipe bahanganye.
Yakomeje avuga ko abakinnyi bose bameze neza kandi bafite morali yo gutsinda no kwitwara neza muri iri rushanwa kuko ari imyiteguro myiza y’irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka 2022.
Iri rushanwa mpuzamahanga ririmo kubera muri Nigeria ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, u Rwanda na Gambia. Biteganyijwe ko rizasozwa taliki 03 Mata 2022.


