Kenya 97-96 Uganda
Tanzania 119-62 Botswana
Rwanda 124-88 Brazil
Germany 78-79 Nigeria
Taliki 11-06-2022
Brazil-Germany (Gahanga-09h30)
Tanzania-Uganda (IPRC Kigali-09h30)
Rwanda-Kenya (Gahanga-13h30)
Botswana-Nigeria (IPRC Kigali-13h30)
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ryo Kwibuka “Kwibuka Women’s T20I Tournament 2022”, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Brazil.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Kamena 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ikipe y’u Rwanda yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” amaze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 124.

Ikipe ya Brazil yasabwaga amanota 125 yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 88.

Umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino yabaye Ishimwe Henriette ukinira ikipe y’u Rwanda naho Uwase Clarisse nawe ukinira u Rwanda, akina umukino we wa mbere mpuzamahanga mu ikipe y’igihugu.

Ikipe ya Kenya yitwaye neza itsinda Uganda . Iyi kipe ya Uganda ni yo yatangiye ikubita agapira ishaka amanota « Batting » maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 96. Ikipe ya Kenya mu gukubita agapira ishaka amanota “Batting” mu dupira 118 (19.4 Overs) yakoze amanota 97 ihita yegukana intsinzi.

Lavendah Idambo ukinira ikipe ya Kenya ni we witwaye neza muri uyu mukino.
Ikipe ya Tanzania yatsinze Botswana. Iyi kipe ya Tanzania yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 119. Nyuma ikipe ya Botswana yatangiye gukubita agapira ishaka amanota “Batting”. Mu dupira 96 (Overs 16), abakinnyi 10 basohowe mu kibuga imaze gukora amanota 62.

Umukinnyi wa Tanzania, Zinaida Jeremiah ni we watowe nk’uwitwaye neza mu gihe mugenzi we,Agnes Qwele yakinnye umukino we wa mbere mpuzamahanga.
Undi mukino w’umunsi wa kabiri wabaye, ikipe ya Nigeria yatsinze ikipe y’igihugu y’u Budage. Ikipe y’u Budage yatangiye ikubita agapira ishaka amanota “Batting” maze mu dupira 120 (Overs 20) ikora amanota 78. Ikipe ya Nigeria yasabwaga amanota 79 yatangiye gukubita agapira “Batting” maze mu dupira 82 ( Overs 13.4)itsinda amanota 79.


Umukinnyi wa Nigeria, Rachael Samson ni we watowe nk’uwitwaye neza muri uyu mukino.Abakinnyi babiri b’u Budage, Wilhelmina Hornero-Garcia na Shravya Kolcharam uyu ni wo mukino wa mbere mpuzamahanga abri bakinnye.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu
Imikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Kamena 2022 aho ikipe ya Brazil ikine na Germany i Gahanga (09h30), Tanzania ikine na Uganda muri IPRC Kigali (09h30). Ikipe y’u Rwanda irakina na Kenya i Gahanga (13h30) naho Botswana ikine na Nigeria muri IPRC Kigali (13h30).
