Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Cricket, Ishimwe Herniette ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) aho yitabiriye irushanwa mpuzamahanga “Fairbreak Global Invitational 2022” ryitabiriwe n’amakipe 6 agizwe n’abakinnyi b’ibihangange ku Isi.
Ishimwe Herniette usanzwe ari Visi Kapiteni w’ikipe y’igihugu ari mu ikipe yitwa The Barmy Army Team aho azaba ari kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Heather Knight usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Laura Wolvaardt (South Africa), Deandra Dottin (West Indies), Fatima Sana (Pakistan), Rumana Ahmed (Bangladesh),Tara Norris (USA), Roberta Avery (Brazil), Rubina Chhetry (Nepal), Laura Cardoso (Brazil), Ruchi Venkatesh, Iqra Sahar (Hong Kong) na Selina Solman (Vanuatu).


Ishimwe atangaza ko aya mahirwe yo gukinana n’ibihangange biturutse hirya no hino ku Isi bizamwongerera ubumenyi kurushaho.

Amakipe 6 yitabiriye ni Team Spirit, Falcons, The Warriors, Tornadoes, Team Barmy Army na South Coast Sapphires. Abakinnyi bitabiriye bakaba bakomoka mu bihugu 35 bitandukanye ku Isi.

Iri rushanwa rya “Fairbreak Global Invitational Women’s T20 tournament 2022” rizatangira taliki 05 rizozwe taliki 15 Gicurasi 2022, imikino yose uko ari 19 izabera kuri Dubai International Stadium (UAE).

Kuva taliki 30 Mata 2022 amakipe yose ari i Dubai aho guhera kuri iki cyumweru taliki 01 kugeza 04 Gicurasi 2022 ari iminsi yo gukora imyitozo abakinnyi bari hamwe. Abifuza kuzakurikirana iyi mikino banyura hano https://bit.ly/3vQBvtZ
Shaun Martyn ukomoka muri Australia wagize igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa “Fairbreak Global Invitational” avuga ko iki gitekerezo cyavuye mu kugerageza no gushaka uburyo baziba icyuho ku bijyanye n’amikoro hagati ya Cricket mu bagabo n’abagore. Akomeza avuga ko nta rindi rushanwa rya Cricket ku Isi rihuza abakinnyi baturutse mu bihugu 35.
Ati : “Iri rishobora kuba irushanwa rikomeye ry’abagore ku Isi nyuma y’igikombe cy’Isi”.
Irushanwa nk’iri ryaherukaga kuba muri 2018 aho abakinnyi 12 bakomoka mu bihugu 11 bakinnye na Sir Paul Getty’s XI Cricket Team yo Bwongereza, umukino wabereye kuri “Wormsley Cricket Club Ground” mu Bwongereza.


