Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye Abanyarwanda guhuza imbaraga bagashyira udushya mu buhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye Telesphole yabigarutseho ubwo ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro. Yagaragagaje ko ubuhinzi n’ubworozi ari inkingi ya mwamba mu mibereho n’ubukungu bya muntu, bityo ko hakwiye ubufatanye mu kuzamura uru rwego.
Ati: “Kuri uyu munsi wahariwe ibiribwa ku Isi, dukwiye kuwizihiza tureba aho duhagaze mu kwihaza mu biribwa, dusuzuma ahari intege nke kandi dukwiye kuzongera kugira ngo tugere ku biribwa bihagije. Mureke duhuze imbaraga duharanire kwihaza mu biribwa kandi tunasagurire amasoko.”
Minisitiri Ndabamenye avuga ko kugira ngo ibi bigerweho hari ibikwiye kwitabwaho birimo guhanga udushya mu rwego rw’ubuhinzi no kugenzura imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Mu mbogamizi zibangamira urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi harimo imihindagurikire y’ibihe. Turasabwa guhanga udushya muri uru rwego, tugakora tudashingiye gusa ku kuyoborwa n’ikirere ahubwo tukifashisha ubundi buryo butwemerera guhinga no korora twaba dufite imvura, tutayifite ndetse no guhangana n’ibiza.”
Akomeza avuga ko mu kugera ku ntego abakora ubuhinzi n’ubworozi bakwiye kubikora kinyamwuga kandi ku gihe kiba giteganywa.
Ati: “Abakora ubuhinzi muhingire igihe, mubagaririre igihe, mukoreshe ifumbire uko biteganywa ndetse munakurikiza inama zitangwa mu buhinzi. Ikindi ni uko nyuma yo guhinga ukabona ko uzabona umusaruro ni ngombwa guhita unategura uburyo bwo gusarura kugira ngo utazangirika. Aborora na bo bahinge ubwatsi bwinshi bw’amatungo, kandi aha hazirikanwe kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.”
Umuyobozi wa FAO mu Rwanda Mohamed AW Dahir yashimye imbaraga Leta ishyira mu guteza imbere ubuhinzi no guharanira kugera ku biribwa ndetse n’imikoranire myiza bagirana.
Ati: “Mu gihe twizihiza uyu munsi ku nshuro ya 81 ku rwego rw’Isi, dushima ko tuwizihije u Rwanda rugaragaza ingamba zikomeye mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, aho uru rwego rufashwa yaba mu kunganirwa ndetse no gushyiraho politiki zinoze mu kuruteza imbere. Turabasezeranya imikoranire myiza muri iyi nzira yo guharanira kwihaza.”
Abahinzi kandi bamuritse umusaruro babona mu bihingwa bitandukanye, bagaragaza ko abakora ubuhinzi bukozwe neza bubateza imbere, bakanagira uruhare mu kurwanya ibura ry’ibiribwa.
Rutembesa Protasi uhinga urutoki mu Murenge wa Murambi yagize ati: “Ubuhinzi bw’urutoki nabushyizemo imbaraga aho rwanteje imbere rukaba runtunze rugatunga n’abandi. Njyewe neza igitoki cy’ibilo 60 kuzamura. Ndagurisha nkabona amafaranga nkiteza imbere ariko n’ababikenera ku isoko bakabibona. Ni ukuvuga ko twunguka twese.”
Munyaburanga Joseph umuyobozi wa koperative COPRORIZ Ntende na we yagize ati: “Ubuhinzi bukozwe neza ni inzira yo kwihaza no gutera imbere k’umuturage. Koperative yacu yatangiye umuhinzi ahingira kurya ariko ubu, ubuhinzi dukora bwabaye ishoramari rikomeye. Abahinzi biteje imbere ndetse ibikorwa byacu biva ku kutwinjiriza duhinga gusa dukora n’indi mishinga ifite imari iremereye.”
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gufatanya n’abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo gushyira ifumbire mu myaka, gutera ibiti by’imbuto no gutera ubwatsi bw’amatungo.



