Ku nshuro yaryo ya 29, Imurikagurisha Mpuzamahanga (Expo2026), ryongeye kubera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, aho ibirungo by’ubwiza by’abagore n’abagabo, ibyicungo n’ibikinisho by’abana, imitako n’indi mirimbo bihari ku bwinshi.
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2026 ni umunsi waryo wa kabiri, aho abaturutse mu Rwanda no hanze yarwo batangiye kwitabira basura ibice bitandukanye bashakisha ibyo bakwihahira. Nubwo ari umunsi wa kabiri bamwe bakiri kubaka aho bakorera, abandi barundanya ibikoresho byo kubakisha ariko hari urujya n’uruza ndetse ab’inkwakuzi batangiye kwihahira ibyabo.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bacuruza ibirungo by’ubwiza, amasakoshi y’abagore n’ibyicungo by’abana bavuga ko bizeye ko iyi Expo izagenda neza kuko nubwo ari mu minsi ya mbere bari kubona ababagana bagahaha abandi bakabaza biciro ntibagure ariko bigaragara ko bafite gahunda.
Iradukunda Kenia uri gucuruza amasakoshi, yagize ati: “Abakiriya bari kumbaza ariko hari n’abahashye biragaragara ko uko iminsi izagenda yicuma bazarushaho kwiyongera.”
Mwihoreze Malaika, ucuruza ibikinisho by’abana n’ibyicungo byabo na we yagize ati: “Biracyari mu ntangiriro ariko hari icyizere ko abakiriya benshi bazaboneka, ahubwo ababyeyi nibazane abana kuko ni ibihe by’ibiruhuko.”
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rutangaza ko ibigo n’inganda zikorera mu Rwanda zamaze kwiyandikisha zirenga 150, mu gihe abazamurika baturutse mu mahanga barenga 120.
Biteganyijwe ko muri rusange Expo2026, izarangira yitabiriwe n’abamurika barenga 500, ikazasurwa n’abarenga ibihumbi 300, mu gihe urubyiruko rurenga 2 000 ari rwo rwitezweho kuzabonamo amahirwe y’akazi.












