Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yatabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni i New York
Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yatabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni i New York

SHEMA IVAN

September 21, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yitabiriye Inama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Loni y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, aho yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi nama itangira kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026, igiye kumara icyumweru ibera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaganira ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro n’umutekano, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ubuzima, uburezi n’izindi.

Iyi Nteko Rusange yateranye mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo birimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran n’iy’u Burusiya buhanganyemo na Ukraine igiye kumara imyaka 5.

Biteganyijwe ko ibiganiro rusange by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bizatangira ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri, bikomeze kugeza ku wa 26 Nzeri, bikazasubukurwa ku wa 28 Nzeri 2026.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti : “Restoring trust, managing transformation: A United Nations that delivers for all”, bisobanuye “kongera icyizere no guhangana n’impinduka, Umuryango w’Abibumbye utanga ibisubizo kuri bose.” 

Ku munsi wa mbere w’icyumweru cy’ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru, tariki ya 21 Nzeri, haraba inama yiswe Partners for Multilateralism, International Law, Peace and Prosperity Summit, ihuje Canada, Kenya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, igamije kuganira ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, amahoro n’iterambere ridaheza. 

Muri iki cyumweru, biteganye ko abayobozi bazaganira ku bibazo bitandukanye bireba Isi, birimo amahoro n’umutekano, iterambere rirambye, imihindagurikire y’ikirere, ubuzima, uburinganire n’ubufatanye mpuzamahanga.

Loni ivuga ko intego ari kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) no gushaka ibisubizo bihuriweho ku bibazo byugarije Isi. 

Ku wa 23 Nzeri, hazaba inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ikirere n’inzibacyuho ijyanye n’ingufu, mu gihe ku wa 24 Nzeri hazaganirwa ku ngaruka z’izamuka ry’amazi yo mu nyanja. 

Ku wa 25 Nzeri hazaba kandi inama yibanda ku kwirinda, kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Ku ruhande rw’Afurika, abayobozi  bazakomeza gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, imihindagurikire y’ikirere, iterambere n’ibibazo by’ubutabazi.

Ni inama izibanda ku gushakira ibisubizo ikibazo cy’umutekano muri Sudani, kongera ubushobozi bwo guhangana n’ikinyagihe cya El Niño no gushimangira ubufatanye mu karere.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yitabiriye Inteko rusange ya Loni

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA