Gabon yahaye ikaze abashoramari b’u Rwanda, ibizeza kubaha ubutaka bw’ubuhinzi n’ubworozi
Politiki

Gabon yahaye ikaze abashoramari b’u Rwanda, ibizeza kubaha ubutaka bw’ubuhinzi n’ubworozi

ZIGAMA THEONESTE

July 30, 2026

Ambasaderi wa Repubulika ya Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kwakira abashoramari b’Abanyarwanda mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, kikabaha ubutaka bujyanye n’imishinga bazaba bafite.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, ubwo yasuraga ibikorwa byamuritswe n’Ihuriro rya za Kompanyi zikora ibikorwa byiganjemo iby’ubuhinzi n’ubworozi (KT Hub) mu Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi riri kubera ku Mulindi. 

Yeretswe udushya n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr. Minko Mi Nseme yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, bityo Gabon ikaba ishaka gukorana n’ibigo by’Abanyarwanda kugira ngo ibashe kungukira ku bunararibonye bwabyo.

Yagize ati: “Mu Rwanda hari ibigo bikomeye bishobora gushora imari mu bindi bihugu bya Afurika kandi bikabigeraho neza. KT Hub irabigaragaza. Turabashishikarije kuza gushora imari muri Gabon no kuhageza ibyo yamaze kugeraho mu Rwanda, kuko igihugu cyacu kibikeneye byihutirwa.”

Ambasaderi yavuze ko kuva Gabon yafungura Ambasade yayo mu Rwanda ku wa 15 Ugushyingo 2025, ubufatanye mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bwashyizwe mu by’ibanze mu mibanire y’ibihugu byombi.

Yongeyeho ko muri Gicurasi 2026, itsinda rigizwe n’abahinzi n’aborozi 16 b’Abanyarwanda ryasuye Gabon, aho ryagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuhinzi z’icyo gihugu ndetse rigirana amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi ya Gabon.

Ambasaderi Dr. Minko Mi Nseme yavuze ko icyemezo cya Gabon cyo guhagarika gutumiza inyama z’inkoko mu mahanga guhera muri Mutarama 2027 kizafungura amahirwe menshi ku bashoramari bafite ubumenyi n’ubushobozi mu bworozi bw’inkoko n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi.

Ati: “Gabon ifite amahirwe menshi mu buhinzi n’ubworozi, ariko dukeneye abafatanyabikorwa bafite ubumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kongera umusaruro w’imbere mu gihugu.”

Ku bijyanye n’ubutaka buzahabwa abashoramari, yavuze ko Guverinoma ya Gabon yamaze kugena ahantu hagari hazakorerwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati: “Minisiteri y’Ubuhinzi yamaze kugena ubutaka buzakoreshwa mu buhinzi, ubworozi no guhinga ibigori, soya, imboga n’ibindi bihingwa. Umushoramari azatugaragariza umushinga afite n’ubutaka akeneye, natwe tubumuhe. Dufite ubutaka buhagije bwo kwakira ishoramari.”

Yasobanuye ko Gabon ifite ubuso bungana na kilometero kare 267 667, kandi ko ingano y’ubutaka umushoramari azahabwa izashingira ku bunini n’ubushobozi bw’umushinga azaba yatanze.

Yagize ati: “Ntabwo ari ukubwira umushoramari ngo aze afate ubutaka runaka gusa, ahubwo azazana umushinga we, turebe ibyo akeneye, hanyuma tumuhe ubutaka bujyanye n’icyo agamije gukora.”

Dr. Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme yahamagariye ibindi bigo by’Abanyarwanda gukoresha ayo mahirwe, avuga ko Gabon ifunguye imiryango ku bashoramari.

Ati: “Ibindi bigo by’Abanyarwanda bihawe ikaze. Gabon ni igihugu cy’ikivandimwe kandi cyiteguye gutanga ubutaka bukenewe kugira ngo abashoramari bashyire mu bikorwa imishinga yabo y’ubuhinzi n’ubworozi.”

KT Hub ishishikajwe no gushora imari muri Gabon

Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Theoneste, yavuze ko nk’ikigo gikora ibikorwa birimo kuhira imyaka, gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi no guteza imbere uburyo bugezweho bwo kongera umusaruro, biteguye kureba amahirwe ari muri Gabon.

Yagize ati: “Mu by’ukuri twumvise ko mu byo Ambasaderi yavuze ko muri Gabon hari amahirwe y’ishoramari, hari bimwe dushobora kureba yo bidahingwa inaha, ariko n’ibyo wahingayo ukaba wabizana ahangaha.”

Yavuze ko bazakomeza gusura Gabon kugira ngo barebe ibihingwa byakorwa neza muri icyo gihugu, uburyo bwo kongera umusaruro wabyo ndetse n’amahirwe ari mu bworozi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Dr Uwituze Solange yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Gabon mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Turashaka gukorana mu bijyanye no kuzamura ubuhinzi binyuze mu ikoranabuhanga, no mu bworozi cyane cyane turashaka gukorana mu bijyanye n’amafi kuko bo urwego rwabo ruteye imbere cyane, turashaka ko batwigisha uko bakora uburobyi kuko ari byo bakora.”

Yongeyeho ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bushobora gufasha mu guhererekanya ubumenyi, ikoranabuhanga n’uburyo bwo kongera umusaruro w’ibiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) rigaragaza ko ibihingwa by’ingenzi bihingwa muri Gabon birimo imyumbati, ibitoki n’ibigori, ariko umusaruro ukaba utaragera ku rwego rukenewe.

Iki gihugu kigikenera gutumiza hanze igice kinini cy’ibiribwa bikenerwa n’abaturage aho hafi 90% by’ibinyampeke bikenerwa muri Gabon bituruka mu mahanga. Mu 2026 hateganyijwe gutumiza toni zisaga 220 000 z’ibinyampeke kubera umusaruro ukiri muto w’imbere mu gihugu.

Mu bworozi na bwo, umusaruro w’inyama, amata n’ibindi bikomoka ku matungo uracyari muke. Ni yo mpamvu Guverinoma ya Gabon yashyize imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo igabanye amafaranga ikoresha itumiza ibiribwa hanze.

Gabon ifite hegitari zisaga miliyoni 5,2 z’ubutaka bushobora guhingwa, ariko igice kinini kikaba kitarabyazwa umusaruro. Ibi bituma ikomeza gushishikariza abashoramari bo mu mahanga, barimo n’Abanyarwanda, gushora imari muri uru rwego.

Umubano w’u Rwanda na Gabon wifashe neza

Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye nyuma y’ubwigenge bw’ibihugu byombi, aho Gabon yabonye ubwigenge ku wa 17 Kanama 1960, naho u Rwanda rukabona ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.

Nyuma yaho, ibihugu byombi byagiye bishimangira umubano wa dipolomasi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Mu 1976 byashyizeho umurongo w’ubufatanye binyuze mu masezerano rusange, nyuma bikomeza no mu bucuruzi, ishoramari, uburezi n’ubuhanga.

Mu 2011, ibihugu byombi byongeye gusinyana amasezerano i Kigali agamije guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu burezi ndetse no hagati ya za kaminuza.

Mu Ukwakira 2023, Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yahuye na Perezida Paul Kagame baganira ku kongera ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA