Ku wa Gatandatu taliki 12 Werurwe 2022 ni bwo hakinwa umunsi wa gatatu wa shampiyona y’umukino w’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe “Boccia Championship 2022”.
Amakipe 2 ni yo yitabiriye aho yakinnye umukino umwe wabereye muri Salle ya NPC i Remera mu Karere ka Gasabo. Uyu mukino wahuje Ibigo bibiri byita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe “Paralysie Cérébrale”. Ikipe ya Izeremubyeyi yatsinze Tubiteho amanota 5 kuri 3.
Imikino y’umunsi wa 4 biteganyijwe ko izabera mu Karere ka Ngororero taliki 16 Mata 2022.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Boccia, Sekarema Jean Paul atangaza ko ubusanzwe bagira shampiyona buri mwaka gusa muri 2020 na 2021 ikaba itarabaye kubera COVID-19.
Yakomeje avuga ko umunsi wa gatatu wa shampiyona ya 2022 habaye umukino umwe wahuje amakipe abiri yo muri Kigali.
Sekarema avuga ko uyu mwaka shampiyona izakinwa mu byiciro 5 harimo 4 byo mu Ntara n’icya 5 cya nyuma. Asobanura ko mu Ntara y’i Burasirazuba babuzeyo amakipe akaba ari yo mpamvu nyuma y’icyicro cya kane kizakinirwa mu Ngororero bazakurikirazaho icyiciro cya nyuma.
Agaruka ku buke bw’amakipe, Sekarema avuga ko mbere ya COVID-19 bari bageze ku makipe 16 ariko ubu hari ayavuyemo ahanini kubera ubushobozi buke, uyu mwaka rero hashobora kuzitabira nka 12.

Ati: “Aho tumaze kujya nko mu Majyaruguru amakipe yaje 3 ashingiye ku turere, mu Majyepfo haje 5, muri Kigali haje abiri y’ibigo, hari ababuze ubushobozi.”
Nubwo uyu mukino utaramara igihe kinini mu Rwanda, Sekarema yishimira abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe batakibahisha mu rugo basigaye babareka kandi n’Uturere tumwe na tumwe tukaba tubigiramo uruhare. Yakomeje avuga ko kuva batangira muri 2016 kugeza 2021 bari bazwi ku rwego rw’Isi ariko ubu bakiriwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Boccia ku Isi ku buryo bashobora kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Sekareba akaba ashimira NPC-Rwanda ndetse n’umuterankunga “Tek Experts” wemeye kubafasha mu bihembo.
Muri Gicurasi 2022 muri Afurika y’Epfo biteganyijwe ko hazabera shampiyona y’Afurika ariko ntabwo turamenya neza ko tuzabona ubushobozi bwo kwitabira.


