Gatsibo: Barasaba gukorerwa ikiraro kimaze kugwamo bane, babiri baravunika
Imibereho

Gatsibo: Barasaba gukorerwa ikiraro kimaze kugwamo bane, babiri baravunika

HITIMANA SERVAND

May 9, 2026

Abaturage b’Imirenge ya Gitoki ,Rugarama na Rwimbogo yo mu karere ka Gatsibo barasaba ko bakorerwa ikiraro kiri ku muhanda ubahuza kuko cyangiritse ndetse abagenzi bagera kuri bane bakaba bamaze kuhakorera impanuka bagwa muri iki kiraro.

Aba baturage bavuga ko umuhanda Finance Nyababubare uca kuri iki kiraro ukoreshwa n’abagenzi benshi ndetse ko nta yindi nzira iri hafi kuko ahandi ari mu gishanga kitarimo inzira.

Kuri ubu babangamiwe nuko iyi nzira itari nyabagendwa biturutse ku iyangirika ry’iki kiraro aho biri kugira ingaruka ku bikorwa byabo bya buri munsi.

Mukarukundo Libelata yagize ati:”Hari abaturage batuye hano ariko ibikorwa byabo bya buri munsi bibasaba kwambuka ikiraro bakajya hakurya.Hari ubuhinzi aho abenshi bahinga muri iki gishanga cy’umuceri aho inzira ari uguca kuri iki kiraro. Bivuze ko mu gihe cyaba kidakozwe byagorana cyane iyo ari mu gihe cy’imvura utabasha kwambuka mu mazi.”

Bambanze Antoine avuga ko kubera guhatiriza abantu bagaca kuri iki kiraro kuri ubu hari abantu bane bamaze kuhakorera impanuka bakagwamo.

Ati: “Ni yo nzira yonyine iri hafi itugeza ku isoko Rwagitima ndetse no kubakeneye kugera nko kukarere iyi niyo nzira.Ubu hari abantu bane bamaze kugwa muri ariya mazi aho harimo nuwahavunikiye amaguru ubu yaramugaye.Hari abandi bahakomerekera cyangwa ibyo bafite bikangirika. Ku bw’amahirwe ntawurapfiramo ariko hari impungenge ko kidasanwe hari n’abazahaburira ubuzima.”

Abaturage bakoresha iki kiraro bifuza ko cyasanwa mu maguru mashya

Twagira Steven agira ati: “Turasaba ubuyobozi kudukorera iki kiraro kuko tugikoresha mu bucuruzi no mu yindi mirimo. Nibagikore kandi kuko kinifashishwa n’abanyeshuri biga i Nyakayaga aho gishobora gutuma bahagarika amasomo babuze aho baca.Ni kimwe n’abantu bajya mu murenge wa Rwimbogo mu bice bya Kabeza, aho iyo nzira ariyo ya hafi kuri bo.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko hari gahunda yo gusana ibiraro bitandukanye muri aka Karere, iki nacyo kikaba kizitabwaho mu gihe cya vuba.

Umuyubozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagize ati: ”Hari ibiraro twakoreye inyigo biri gukorwa ndetse biri hafi kurangira dufite n’ibindi tugiye gukorera inyigo nabyo bigakorwa iki nacyo kikaba kirimo.Turizeza abaturage ko iki kiraro nacyo kizakorwa mu gihe cya vuba kuko nkuko mbivuze inyigo yacyo igiye gukorwa.”

Kugeza ubu ubuyobozi bugaragaza ko hari gukorwa ibiraro umunani mu gihe ibindi 10 birimo n’iki guhuza Umurenge wa Gitoki na Rugarama nabyo bigiye gukorerwa inyigo bikazakorwa.

Ikiraro gihuza Rugarama na Rwimbogo hari abakigwamo bakamugara

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA