Umuhinzi wabigize umwuga, Mudahinyuka Pascal, w’imyaka 48, wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Giti, Akagari ka Murehe, Umudugudu wa Bisika avuga ko abikesha ubuhinzi bw’urutoki bwamuhinduriye ubuzima mu myaka 12 ishize, ubu akaba amaze kubaka no gutunga imitungo ifite agaciro ka miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mudahinyuka avuga ko ubu buhinzi bwamuvanye mu buzima bwo gukorera abandi ku mushahara w’amafaranga 600 ku munsi, bukamugeza ku rwego rwo kuba umushoramari mu buhinzi, ufite ubutaka burenga hegitari ebyiri ahingaho urutoki, akagira abakozi bahoraho ndetse akagira n’andi masoko yinjiza amafaranga.
Uwo muhizi avuga ko atangiye guhinga urutoki mu buryo bwa kinyamwuga, yari afite akantu gato k’ubutaka, aho yagiye abona amafaranga yo gushoramo binyuze mu matsinda yo kwizigamira.
Yagize ati: “Natangiriye ku mafaranga ibihumbi 160 nari nakoreye kimwe n’ayo nagiye nizigamira mu matsinda, ngura ubutaka buto ntangira guhinga. Nagiye menya kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, bituma buhoro buhoro nshobora kwagura ubuhinzi.”
Mudahinyuka avuga ko mbere yo guhinga urutoki mu buryo bwa kinyamwuga, yahingaga insina gakondo zizwi nk’indaya, aho ibitoki byinshi byavaga ku musaruro muto.
Avuga ko ubu buryo butamuhaga umusaruro uhagije ugereranyije n’umwanya n’umurimo byasabaga.
Yagize ati: “Mbere ibitoki by’izo nsina nabonaga ntabwo byagiraga umusaruro uhagije. Ariko ubu, kubera gukoresha uburyo bwo guhinga insina z’indobanure, hari igitoki nsarura kigera ku bilo 95 kandi mpinga ku buso buto, mu gihe nasaruraga ibitoki by’indaya 30 nkuramo ibilo 60.”
Avuga ko impinduka yazitewe ahanini n’amahugurwa yagiye ahabwa ku buhinzi bwa kinyamwuga, akamenya gutera, gufumbira no kwita ku nsina kugira ngo zitange umusaruro mwinshi.
Yagize ati: “Amahugurwa yatumye mpindura imyumvire. Namenye ko ubuhinzi bushobora kuba akazi umuntu akora nk’umwuga, akabuteza imbere nk’undi mushoramari ukora ubucuruzi.”
Mudahinyuka avuga ko mu myaka itanu ishize nta nyungu ihagije yakuraga mu nsina gakondo, ariko ubu ubuhinzi bw’urutoki bumwinjiriza amafaranga menshi.
Avuga ko toni imwe n’igice y’ibitoki, ikilo kimwe akigurisha ku mafaranga 400, ndetse akaba afite abakozi bane bahoraho bamufasha mu mirimo yo mu murima.
Yagize ati: “Iyo umusaruro ugeze ku isoko, ikilo nkigurisha amafaranga 400. Mfite abakozi bane bahoraho kandi nabo natangiye kubigisha ubu buhinzi, ndetse nabahaye imbuto kugira ngo nabo batere imbere.”
Uyu muhinzi avuga ko icyo yishimira kurushaho ari uko bamwe mu bakozi be n’abandi baturage yigishije batangiye kwigana ubu buryo bwo guhinga, aho kuba abashaka akazi gusa.
Mu myaka 12 amaze mu buhinzi bw’urutoki bwa kinyamwuga, Mudahinyuka avuga ko yabashije kugera ku mutungo utandukanye.
Afite inzu yubatse ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda, izindi nzu z’amacumbi avuga ko zifite agaciro ka miliyoni 30, ndetse zimwinjiriza amafaranga ibihumbi 275 buri kwezi.
Afite kandi imodoka ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ayifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo gushaka amasoko y’umusaruro we.
Avuga ko uyu mutungo utaje mu kanya gato, ahubwo ari umusaruro wo kwizigamira no kongera gushora amafaranga mu bikorwa bimwinjiriza.
Mudahinyuka avuga ko atazibagirwa igihe yakoreraga abandi, aho yahembwaga amafaranga 600 ku munsi, ubuzima bukaba butari bworoshye.
Yagize ati: “Hari igihe nakoreraga abandi nkabona amafaranga 600 ku munsi. Ubuzima bwari bushaririye, kuko ntacyo nabaga mfite gihagije. Ubu iyo nsubije amaso inyuma nkareba aho ngeze, mbona ko guhindura imyumvire no gukora ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga ari byo byambereye urufunguzo rw’iterambere.”
Avuga ko ubu yumva afite inshingano zo gusangiza abandi ubumenyi yakuye mu buhinzi, cyane cyane urubyiruko n’abahinzi bagifite imyumvire y’uko ubuhinzi ari umurimo udashobora kubateza imbere.
Nubwo urutoki ari rwo ahanini yibandaho, Mudahinyuka avuga ko ahinga n’ibindi bihingwa birimo ikawa, ibirayi, ibigori n’ibishyimbo.
Anorora inka, zimufasha kubona ifumbire yifashisha mu buhinzi, bityo ibikorwa bye bikaba bifitanye isano kandi bigakomeza kunganirana.
Avuga ko ubu afite ubutaka burenga hegitari ebyiri ahingaho urutoki n’ibindi bihingwa.
Icyakora, avuga ko ikibazo ahura na cyo muri iki gihe ari isoko ry’umusaruro, kuko abaguzi bo mu gace atuyemo badashobora kumugurira umusaruro wose asarura.
Yagize ati : “Ubu ikibazo mfite cyane ni isoko. Umusaruro ndawubona, ariko aho dutuye ntihari abaguzi bahagije bashobora kuwugura wose. Haramutse habonetse isoko rinini byadufasha kongera umusaruro no gutanga akazi ku bandi.”
Uwizeyimana Françoise, wo mu Murenge wa Giti, avuga ko impinduka Mudahinyuka yagezeho zigaragarira abaturage, cyane cyane ku kuba ubu buhinzi bwaramufashije gutanga akazi no gufasha abandi kubwitabira.
Yagize ati: “Mudahinyuka yavuye kure. Yahoze ari umuntu usanzwe ukorera abandi, ariko ubu ubona ko ubuhinzi bwamuteje imbere. Ikintu cyiza kurushaho ni uko atabitse ubumenyi bwe wenyine, ahubwo abwigisha abandi akanabaha imbuto.”
Avuga ko hari abaturage bamaze gukurikiza uburyo yabigishije, bakaba batangiye kubona impinduka mu mibereho yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko ubuhinzi bukozwe mu buryo bwa kinyamwuga bushobora kuba imwe mu nkingi ikomeye y’iterambere ry’umuturage, Mudahinyuka akaba ari umwe mu bahinzi bashobora kubera abandi urugero.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yagize ati: “Kugira ngo ubuhinzi butange umusaruro urambye, bisaba guhindura imyumvire, gukoresha ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho, ariko kandi umusaruro ukitabwaho mumgihe utegurwa kugira ngo uzabone isoko. ”
Ku kibazo cy’isoko rya Mudahinyuka, ubuyobozi buvuga ko hari gahunda yo kumufasha kubona amasoko manini, cyane cyane kumuhuza n’amahoteli, amashuri, resitora n’ibindi bigo bikenera ibiribwa byinshi.
Ibi nibikorwa neza, bishobora gufasha uyu muhizi kongera umusaruro we, ariko nanone bikaba umwanya wo gutuma abandi bahinzi bo mu Karere ka Gicumbi babona ko ubuhinzi bushobora kuba umwuga ubyara inyungu kandi ugahindura imibereho y’umuryango.

