Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” mu Gushyingo 2021 yahaye uburenganzira u Rwanda bwo gutegura no kwakira amarushanwa abiri y’Afurika mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 mu bahungu «Championnat d’Afrique des Nations Juniors Masculins 2022 » ndetse n’abatarengeje imyaka 18 « Championnat d’Afrique des Nations Cadets Masculins 2022 ».
Mu batarengeje imyaka 20 irushanwa rizaba taliki 20 kugeza 29 Kanama 2022 naho mu batarengeje imyaka 18 irushanwa ribe kuva taliki 30 Kanama kugeza 06 Nzeri 2022.
Mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze, intumwa ya CAHB, Calixte Bonaventure Zacharie ADANKPO ukomoka muri Benin yasuye u Rwanda kuva taliki 29 Gicurasi kugeza 01 Kamena 2022.
Callixte ADNKPO yakurikiranye irushanwa ryo Kwibuka ryabaye taliki 28 na 29 Gicurasi 2022, asura ibikorwa remezo bizifashishwa muri iri rushanwa birimo aho irushanwa rizabera muri BK Arena, ibitaro bizakenerwa muri iri rushanwa n’amahoteli azacumbikira abitabiriye irushanwa.


Muri uru ruzinduko, iyi ntumwa ya CAHB yabonanye n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier baganira ku myiteguro muri rusange. Callixte ADNKPO yashimiye Guverinoma y’u Rwanda uburyo idahwema gushyigikira amashyirahamwe y’imikino itandukanye by’umwihariko kuba yaremereye Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” kwakira iri rushanwa riri ku rwego rw’Afurika anishimira aho imyiteguro igeze.

Mu bijyanye no gutegura abakinnyi, taliki 04 kugeza 15 Mata 2022, FERWAHAND yateguye umwiherero wabereye ES Kigoma mu Ruhango wari ugamije gushaka abakinnyi bazaserukira u Rwanda. Uyu mwiherero wari witabiriwe n’abakinnyi 42 barimo 21 batarengeje imyaka 18 ndetse na 21 batarengeje imyaka 20.
