Ikibazo cya ruswa mu myubakire yiswe “Amata y’ikibanza”
Imibereho

Ikibazo cya ruswa mu myubakire yiswe “Amata y’ikibanza”

ZIGAMA THEONESTE

July 11, 2026

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda), Mupiganyi Appolinaire, yatangaje ko urwego rw’imyubakire rukomeje kugaragaramo ibyuho bya ruswa, aho bamwe mu batanga ibyangombwa byo kubaka bavugwaho gusaba abaturage ruswa bise “amata y’ikibanza.”

Ibi yabigarutseho ku wa 10 Nyakanga 2026, mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Nyafurika wo Kurwanya Ruswa wizihizwa ku 11 Nyakanga buri mwaka, byahuje inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya ruswa.

Mupiganyi yavuze ko ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu 2025 bukagaragazwa muri Gashyantare 2026, bwagaragaje ko urwego rw’imyubakire ari rumwe mu nzego zikigaragaramo ibyuho bya ruswa mu mitangire ya serivisi.

Yatanze urugero rw’umuturage wamaze igihe kinini yimwa icyangombwa cyo kubaka kubera ko umuyobozi ushinzwe kubitanga yashakaga ko amuha ruswa yiswe “amata y’ikibanza”.

Ati: “Umuturage yaratwegereye atubwira ko yahoraga yimwa icyangombwa cyo kubaka. Yari yarafashe n’amajwi agaragaza uko yasabwaga ruswa. Twakurikiranye icyo kibazo, twohereza umukozi wacu kumuherekeza i Musanze. Bamaze kubona ko hari abantu baturutse i Kigali bamuherekeje, bahise bamuha icyangombwa cye kuko cyari cyarasinywe.”

Yakomeje avuga ko hatamenyekanye niba uwakekwaga gusaba iyo ruswa yarigeze akurikiranwa, ashimangira ko hakenewe imbaraga nyinshi mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa.

Mupiganyi yavuze ko bibabaje kubona hari bamwe mu bakekwaho kwakira ruswa batabihanirwa, nyamara mu zindi nzego, cyane cyane iz’umutekano, umuntu ugaragaweho iki cyaha ahita akurikiranwa.

Yasabye inzego zibishinzwe kongera imbaraga mu gukurikirana no guhana abagaragaweho ruswa kugira ngo ubutumwa bwo kutihanganira iki cyaha bugere kuri buri wese.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa bya ruswa, agaragaza ko mu Rwanda nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Yagize ati: “Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, tugeze ku kigero cya 76% mu mitangire ya serivisi. Gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi ubu bikorerwa ku zirenga 1000.”

Yavuze ko mu bijyanye n’imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka hakomeje gushyirwa imbere ikoranabuhanga, aho usaba icyangombwa agomba guhuzwa na sisitemu kugira ngo hagabanuke uburyo bwo guhura hagati y’usaba serivisi n’uyitanga.

Ati: “Mbere bitarahuzwa, hari abahanga mu bwubatsi (Engineers) basabaga ruswa bakabeshya abaturage ko ari bo bazabashakira ibyangombwa.”

Nirere yavuze ko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kugabanya ruswa mu nzego zitandukanye, harimo n’ubutabera.

Ati: “Ubu ruswa ikomeje kugabanyuka kuko nko mu nkiko nta muntu ugitangira undi ikirego, ndetse n’ibyemezo bifatwa ku baturage mu nzego z’ibanze ntabwo bikiri ku rwego rwo hejuru.”

Imyubakire iza ku isonga mu nzego zigaragaramo ruswa

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu 2025 bugaragaza ko urwego rw’imyubakire ari rwo rwaje ku isonga mu kugaragaramo ruswa, ku kigero cya 22.90%, ugereranyije na 36.60% mu 2024.

Insanganyamatsiko y’Umunsi Nyafurika wo Kurwanya Ruswa mu 2026 uyu mwaka  igira iti: “Kongera ibikorwa bigamije guteza imbere ubunyangamugayo no kurwanya ruswa muri Afurika.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa.

Yagize ati: “Ku Rwanda, gukumira no kurwanya ruswa si ugushyira mu bikorwa amategeko gusa, ahubwo ni ishoramari ry’ingenzi mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje avuga ko imiyoborere myiza, ubunyangamugayo no kubahiriza amategeko ari inkingi z’ingenzi mu kubaka igihugu gitera imbere kandi giha amahirwe abaturage bose.

Itegeko rihana icyaha cya ruswa mu Rwanda rigaragaza ko iki cyaha kidasaza, bityo umuntu ushobora kugifatirwamo ashobora gukurikiranwa igihe cyose ibimenyetso bibonetse.

Uhamwe n’icyaha cya ruswa ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7, ndetse agacibwa ihazabu ingana n’inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yabonye. By’umwihariko ku muntu uri mu rwego rw’Ubuyobozi iyo ahamijwe icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva  ku myaka 7 kugera kuri 12.

Ni mu gihe umutungo wose wagaragaye ko ufite aho uhuriye n’icyaha cya ruswa ushobora gutezwa cyamunara hakurikijwe amategeko.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yashimangiye ko icyaha cya ruswa kitihanganirwa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere gukumira no kurwanya ruswa aho igaragara hose

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA