Jayden Oswin wakiniraga Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi yapfuye
Amakuru

Jayden Oswin wakiniraga Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi yapfuye

Imvaho Nshya

July 11, 2026

Jayden Oswin Adams wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns mu kibuga hagati ndetse n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo iherutse gusezererwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yapfuye bikekwa ko yaba yiyahuye.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2026, aho bivugwa ko yinjiye mu bwogero akifungirana agahita yiyahura.

Jayden Oswin Adams yari aherutse guhagararira Afurika y’Epfo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho yakinnye imikino yose uko ari itatu yo mu matsinda. Mu mukino wa 1/8 wahuje Afurika y’Epfo (Bafana Bafana) na Canada, ntiyahawe umwanya wo gukina.

Uyu mukinnyi yinjiye muri Mamelodi Sundowns muri Mutarama 2025 avuye muri Stellenbosch Football Club, ikipe yari yarigaragarijemo nk’umwe mu bakinnyi bo hagati beza muri shampiyona ya Afurika y’Epfo.

Amakuru y’urupfu rwe aje hashize iminsi mike nyirakuru yitabye Imana, ibintu byarushijeho gutera intimba abo mu muryango we n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Yanditswe na Niyirora Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA