Rubavu: Babiri bafatanywe inyama z’intama bikekwa ko bibye
Amakuru

Rubavu: Babiri bafatanywe inyama z’intama bikekwa ko bibye

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 11, 2026

Harerimana Jean Baptiste w’imyaka 27 na Ndayizeye Patrick w’imyaka 24, bo mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, bafatiwe mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, bakekwaho kugurisha inyama z’intama ebyiri bikekwa ko bari bibye umukecuru Nyirangirimana Valentine w’imyaka 56, bakazibaga.

Twubahemungu Fillette wo muri uyu Murenge wa Nyamyumba, yabwiye Imvaho Nshya ko kubera indwara y’uburenge yibasiye amatungo muri ibi bihe, abayobozi bamaze iminsi babakangurira kutarya inyama z’amatungo atapimwe n’umuganga wayo, zitanabagiwe mu mabagiro azwi.

Ati: “Ubwo rero abaturage bo mu Kagari ka Busoro babonye abasore 2 bafite umutwe w’intama n’izindi nyama zazo, bagenda mu nsinsiro bazishakira abaguzi ntibabashira amakenga batanga amakuru yabafatishije.

Abayobozi bamaze kuhagera bababajije aho bazikuye bavuga ko ari intama 2 baguze mu isoko barazibaga bagenda bagurisha inyama ariko ntibavuga aho bagurishije iza mbere.’’

Avuga ko abayobozi n’abaturage batangiye guhanahana amakuru y’ababa boroye intama bakaba hari izo babuze, mu Murenge wabo ntibaboneka. Kuko uyu Murenge uhana imbibi n’uwa Kivumu mu Karere ka Rutsiro ari na ho aba basore bavuga ko bari baturutse, na ho babajijeyo bigaragara ko ari iz’umukecuru witwa Nyirangirimana Valentine.

Murenzi Jean Claude na we wo muri uyu Murenge,yavuze ko nyuma y’ubukangurambaga bagiye bakorerwa n’abayobozi babo ku kwitondera inyama nk’izi, batakwihanganira ubucuruzi nk’ubu bw’inzaduka mu Murenge wabo.

Ati: “Ntibyumvikana ukuntu abasore nka bariya babura gukora ibibateza imbere bitagize uwo bihungabanya, bakajya mu bujura, bakagenda babunza inyama kuriya abantu batazi aho zabagiwe, batazi niba iryo tungo babaze nta burwayi ryari rifite, aho ryavuye niba atari abajura babunza inyama n’ibindi bibazo umuntu yakwibaza. Itabwa muri yombi ryabo ribere abandi isomo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour yavuze ko bagifatwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi igomba kubashyikiriza iy’aho bakoreye icyaha mu Karere ka Rutsiro ngo bakurikiranwe.

Yagize ati: “Ni abasore bakekwaho kwiba intama ebyiri mu Murenge duhana imbibe wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, baza mu Murenge wacu bazerereza inyama mu baturage barafatwa. Ntituzi aho bazibagiye n’aho bagurishije inyama zindi kuko mu Murenge wacu bahagejeje umutwe w’intama imwe, n’izindi nyama nke,bahita bafatwa batarazigurisha.’’

Avuga ko n’ubusanzwe babuza abaturage inyama zabagiwe ahatazwi, zitanapimwe  kuko zishobora kubatera uburwayi bwanabaviramo urupfu.

Ati: “Aho rero hanarimo ibyaha 2. Icyo kubagira amatungo ahatazwi n’icyo kubunza inyama zitujuje ubuziranenge bazicuruza mu baturage, twanaperereza tugasanga izo ntama ari inyibano.

Tubabajije babanje kuvuga ko ari intama bari baguze mu isoko bahitamo kuzibaga bakagurisha inyama. Tubabajije aho bazibagiye barahaduhisha. Tubabajije ibyangombwa bibemerera kuzicuruza, kuko ubundi hari inyubako zabugenewe zicururizwamo n’ababyemerewe, barabibura ni bwo twashakishaga aho bazibye haramenyekana,batabwa muri yombi.’’

Avuga ko ibintu nk’ibi byo kubunza  inyama abantu bagenda bazigurisha mu baturage bitari bisanzwe,agashimira abaturage babatanzeho amakuru bagafatwa, ko ari umusaruro w’ubukangurambaga bumaze iminsi bwo guhangana n’indwara y’uburenge.

Uwibwe yasabwe gutanga ikirego kuko abamwibye babonetse akarenganurwa, izo nyama barazamburwa ziratabwa, abaturage basabwa gukomeza kuba maso, icyo babonye kidasanzwe bakihutira gutanga amakuru kigakurikiranwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA