Nyamasheke: Bashyamiranye bapfa umukino w’u Bufaransa na Maroc umwe arapfa
Amakuru

Nyamasheke: Bashyamiranye bapfa umukino w’u Bufaransa na Maroc umwe arapfa

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 11, 2026

Kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abasore 5 bakurikiranyweho urupfu rwa mugenzi wabo  bakoranaga muri Resitora witwaga  Niyonzima Egide w’imyaka 40, ukomoka mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gushyamirana bapfa umukino w’igikombe cy’Isi wabaye ku wa Kane wari urangiye, u Bufaransa bwari butsinzemo  Maroc ibitego 2-0, batawuvugaho rumwe.

Ngirabakunzi Elie wareberaga uwo mukino mu kandi kabari, yabwiye Imvaho Nshya ko aba 6 basangiraga inzoga n’abandi mu kabari k’uwitwa Niyibitanga Paul mu ma saa saba z’igicuku gishyira u wa 10 Nyakanga 2026.

Ati: “Bapfaga umupira w’u Bufaransa na Maroc wari warangiye, abari bashyigikiye u Bufaransa bishima ku bafana ba Maroc, bababwira ko babatsinze, bizamura uburakari. Uwitwa Iradukunda Félicien w’imyaka 24 yabwiye nyakwigendera ngo batahe bajye kuryama babone uburyo bazindukira mu kazi, undi aranga kubera ko bari barakaranije bikomeye. Iradukunda aramusimbukira amukubita hasi, nyakwigendera agwa agaramye ata ubwenge.’’

Avuga ko babonye ibibaye uwari umutuye hasi na bagenzi be baramuterura bamujyana kuryama. Mu gitondo bamubyukije ngo batangire akazi ntiyanyeganyega, bagira ngo ni ukubera ubusinzi n’umunaniro wo gufana cyane. Bigeze mu ma saa moya n’igice bagaruka  kumubyutsa bavuga ngo nabyuke areke kubicisha akazi, bamukozeho n’ubundi babona atanyeganyega, barebye basanga yapfuye.

Avuga ko bahise bahamagara nyiri resitora barabimubwira, atanga amakuru mu buyobozi bahageze basanga koko yapfuye.

Kuradusenge Joel wavuganye na Imvaho Nshya ku wa 10 Nyakanga ari kuri iyi santere y’ubucuruzi ya Mugonero byabereyemo, yavuze  ko gufana cyangwa gukunda ikipe bidakwiye kuba intandaro y’ubushyamirane bugeze ku kwamburana ubuzima.

Ati: “Gufana ntibikwiye kuba impamvu yo gushyamirana bigera aho kwamburana ubuzima. Iyo bafana neza, uwafanaga u Bufaransa akishimira ko bwatsinze, uwafanaga Maroc akemera ko ikipe ye itsinzwe ariko ntibibabere intandaro y’ubushyamirane bugeze hariya.

Bari gukomeza imibanire yabo n’akazi kabo. None mugenzi wabo arapfuye, abafashwe uzahamwa n’icyaha azafungwa, nyiri akabari yabuze kandi yagombaga kwirirwa mu kazi kamutungiye umuryango, n’ibindi bihombo biva ku makimbirane nk’ayo adafite impamvu.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Hagabimfura Pascal, avuga ko 5 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza, nyir’akabari n’undi wasangiraga n’aba bandi, bo babuze, baracyashakishwa.

Ati’’m: “Hafunzwe Iradukunda Félicien w’imyaka 24 washyamiranye na nyakwigendera bagenzi be banavuga ko ari we wamukubise hasi akagwa agaramye. Hanafungwa abandi 4, bose bakoranaga muri resitora, barimo abamuteruye n’abo bararanye. Nyiri akabari n’undi umwe bacitse baracyashakishwa. Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma.’’

Yongeyeho ati: “Muri iki gihe harimo imikino y’igikombe cy’isi turasaba abayikurikira gufana badahutazanya. Umupira ukwiriye gusabanya abantu aho kubabera inzira y’ubushyamirane buvamo kwamburana ubuzima. Nk’aba uzahamwa n’icyaha azafungwa bimuhombye n’umuryango we mu gihe undi muryango wabuze umuntu mu bintu nk’ibi by’amaherere.’’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA