U Rwanda rugiye kwakira ibihembo  Nyafurika ku bakoresha neza imbuga nkoranyambaga
Amakuru

U Rwanda rugiye kwakira ibihembo Nyafurika ku bakoresha neza imbuga nkoranyambaga

MUTETERAZINA SHIFAH

July 11, 2026

U Rwanda rwongeye guhabwa kwakira ibirori mpuzamahanga bizahemberwamo abahize abandi mu marushanwa y’abakoresha imbuga nkoranyambaga neza kurusha abandi muri Afurika azwi nka ‘Africa Content Creators Awards (ACCA) 2026).

Ni ibihembo bigenewe gushimira abakora ibikubiyemo amashusho bazwi nka (content creators) bitwaye neza ku mbuga nkoranyambaga no ku zindi mbuga zikoresha ikoranabuhanga hirya no hino muri Afurika.

Ni itangazo ryatangajwe n’abategura iryo rushanwa kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko ibihembo bizatangirwa i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Bavuga ko ibyo bihembo bigamije guteza imbere no guha agaciro abakora ibikubiyemo amashusho, amafoto, inyandiko, podcast n’ibindi bihangano bikoreshejwe ikoranabuhanga bifasha mu gususurutsa, kwigisha no gutanga amakuru ku mugabane wa Afurika.

Abahatanye baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, aho amajwi y’abaturage n’akanama nkemurampaka byifashishwa mu gutoranya abegukana ibihembo.

Bamwe mu Banyarwanda baryitabiriye harimo Clapton Kibonge, Anita Pendo, Dj Pinky, Phill Peter, Uwase Muyango, Miss Jolly, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small uzwi nka Kagarara n’abandi.

Mu gihe mu banyamahanga bahatanyemo barimo Diamond Platinumz, Fally Ipupa, Nelly Kamwely, Ogulu, Davido, Djuma Jux, Wizkid n’abandi benshi.

Biteganyijwe ko ibiri byo guhemba abarushanyijwe bizaba tariki 16 Nyakanga 2026, i Kigali kuri Jungle Park Kigali.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA