Huye: Bahinduye imyumvire biyemeza kurimbura ikawa zishaje bagatera izijyanye n’igihe
Amakuru

Huye: Bahinduye imyumvire biyemeza kurimbura ikawa zishaje bagatera izijyanye n’igihe

BYUKUSENGE Annonciatte

September 10, 2026

Abahinzi b’ikawa bavuga ko bahinduye imyumvire ku buhinzi bwayo kuko bari bazi ko ikawa bamaranye imyaka isaga 70 badashobora kuyisimbuza ngo bahinge ijyanye n’igihe, kubera imyumvire y’uko bamwe ari izo basigiwe n’ababyeyi babo.

Abitabiriye gahunda yo gusazura no gusimbuza ibiti by’ikawa bishaje, bavuga ko biteze umusaruro mu gihe cya vuba kuko ubwoko bushya bw’ikawa barimo guhabwa buzwi ku izina rya RAB C15, bwerera imyaka itatu.

Umwe mu habinzi barimo kurimbura ibiti by’ikawa bishaje, Nyirababiligi Viviane utuye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Maraba, akagali ka Shanga, yavuze ko zari zitagitanga umusaruro, agahitamio kuzirimbura agatera inshya.

Ati: “Ikawa turimo kurimbura zimaze imyaka isaga 70, kuko mama afite imyaka 100 kandi yashatse muri uyu muryango asanga Data na we yarazisigiwe n’ababyeyi be. Njyewe mfite imyaka 52 y’amavuko kandi navutse nzisanga. Ntabwo zari zigitanga umusaruro, ni yo mpamvu tuzirimbuye nubwo tutahise tubyumva ubwo babitubwiraga.”

Akomeza avuga ko ibiti barimo kurandura ari 1 000, bikaba bizasimburwa n’imbuto nshya y’ibiti by’ikawa byera vuba.

Ati: “Batubwiye ko ubwoko bushya bw’ikawa bwitwa RAB C15 ari bwo bazaduha umusaruro kandi bwera vuba mu myaka itatu, mu gihe izi kawa dusanzwe duhinga zitangira kwera zimaze imyaka itanu. Hari abazihawe mbere, ubu zatangiye kuyanga (kuzana ururabo) zitaramara imyaka ibiri. Zera vuba kandi zigatanga umusaruro.”

Ndahayo Jonas, nawe ni umuhinzi w’ikawa ariko we akaba yaravuguruye, aribyo bakunze kwita gusazura.

Ati: “Nasazuye ikawa zimaze imyaka 20. Ntabwo umuhinzi azirimbura, ahubwo akata ibiti bishaje agasigaza ibiti bito bigakomeza bigakura kugira ngo bitange umusaruro. Ikawa nasazuye zari zisigaye zera 1kg ku giti, mu gihe munsi y’imyaka 7 cyeraga 3kg. Niteze umusaruro ushimishije nyuma yo gusazura.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iterambere ry’Ibikomoka ku Buhinzi byoherezwa mu Mahanga (NAEB), kivuga ko mu Rwanda hari ibiti by’ikawa bigera kuri miliyoni 26 bishaje, bikaba bigomba gusimbuzwa kugira ngo ubuziranenge bw’ikawa y’u Rwanda budahungabana ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana, avuga ko u Rwanda rwahisemo kugira ikawa ifite ubuziranenge ku isoko mpuzamahanga, aho kohereza ikawa nyinshi ishobora kuba itagurwa kubera kutagira ubuziranenge.

Ati: “Ubuziranenge bw’ikawa y’u Rwanda ni bwo butuma ica agahigo ku rwego mpuzamahanga. Twahisemo ubuziranenge kurusha ubwinshi bwayo. Ikawa nshya turimo guha abahinzi binyuze mu mushinga wa PSAC, ni ikawa yera vuba kandi itanga umusaruro. Dufite intego y’uko mu mwaka wa 2029 tuzaba tumaze gusimbuza no gusazura ibiti bigera kuri miliyoni 9.”

Mu myaka itandatu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2020-2021 kugera muri 2025-2026, ikawa yinjirije u Rwanda amadovize angana n’amadorali ya Amerika miliyoni 447,8. Mu mpera za Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha ubukungu (NST2) ni ukuvuga 2028-2029, u Rwanda rufite intego ko ikawa izaba yinjiriza igihugu Miliyoni 115,5 z’amadorali ya Amerika ku mwaka.

Ingemwe z’ikawa nshya izwi nka RAB C-15
Abahinzi b’ikawa barandura izishaje bategura umurima wo guteramo ingemwe nshya
Izo kawa barimo kurimbura bavuga ko zirengeje imyaka 70 zitewe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA