Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu Rwanda, mu mijyi no mu byaro, byiyongereyeho 12,3% muri Gicurasi 2026, ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025, mu gihe mu kwezi kwa Mata 2026, iri zamuka ryari ku kigero cya 11,5%.
Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 10 Kamena 2026 igaragaza ko iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 7,6%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongera ku kigero cya 14,2%, mu gihe ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 21,8%.
NISR kandi igaragaza ko ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 28%, na ho ibiciro by’amafunguro n’icumbi bizamukaho 15,1%.
Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro byiyongereyeho 0,6%. Iri zamuka ryatewe cyane cyane n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0,9%.
Ibiciro mu mijyi
NISR ivuga ko mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 12,9% muri Gicurasi 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uku kwa Gicurasi 2025, mu gihe muri Mata 2026 byari byiyongereyeho 13%.
Iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,2%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongera ku kigero cya 16,1%, ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 19,4%.
Iyo Raporo igaragaza kandi ko ibiciro by’ubuvuzi byiyongereyeho 71,6%, iby’ubwikorezi byiyongera ku kigero cya 24,5%, mu gihe ibiciro by’amafunguro n’icumbi byazamutseho 16,6%.
Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 0,5%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ryageze kuri 0,9% ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 1,1%.
NISR ivuga kandi ko ugereranyije Gicurasi 2026 na Gicurasi 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12%.
Ibiciro mu byaro
Mu bice by’icyaro, ibiciro byiyongereyeho 11,8% muri Gicurasi 2026 ugereranyije na Gicurasi 2025, mu gihe muri Mata 2026 byari byiyongereyeho 10,6%.
Mu byagize uruhare muri iri zamuka harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 8,1%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongera ku kigero cya 13,3%, ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 23,8%.
Ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 39,5%, naho ibiciro by’amafunguro n’icumbi byazamutseho 13,3%. Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 0,7%, aho iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1%.