Ibigo bya Leta n’ibindi bigo byo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bikomeje kugirana amasezerano y’ubucuruzi n’amasosiyete yo muri Israel yose afite agaciro ka miliyari 2,7 z’amayero (€2.7 billion). Nubwo Israel ikomeje kunengwa n’imiryango mpuzamahanga kubera ibikorwa byayo mu Ntara ya Gaza.
Nk’uko tubikesha Al Jazeera, ishingiye ku mibare yakusanyijwe n’umuryango ukora ubushakashatsi wa Statewatch, hagati ya Mutarama 2022 na Nyakanga 2025, ibigo bya Leta byo mu bihugu bigize EU byagiranye amasezerano 194 n’amasosiyete yo muri Israel, afite agaciro ka miliyari hafi 2,7 z’amayero.
Iyo raporo igaragaza ko umubare wayo masezerano wazamutse cyane nyuma y’uko intambara yo muri Gaza itangiye mu Ukwakira 2023. Mbere y’icyo gihe, hari hamaze gusinywa amasezerano 82 afite agaciro ka miliyari zirenga 1,2 z’amayero, mu gihe mu mezi 21 yakurikiyeho hasinywe andi masezerano 112 afite agaciro ka miliyari 1,6 z’amayero.
Ayo masezerano arebana ahanini no kugura ibikoresho bya gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho, porogaramu z’umutekano wo kuri murandasi, ibikoresho bya laboratwari ndetse n’ibyifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Raporo igaragaza ko Espagne, nubwo ikunze kunenga ibikorwa bya Israel muri Gaza, yagiranye amasezerano 14 n’amasosiyete yo muri Israel afite agaciro ka miliyoni hafi 227 z’amayero. Muri ayo harimo ayo Minisiteri y’Ingabo yagiranye n’ikigo Rafael Advanced Defense Systems yo kugura ibikoresho byo mu rwego rwa gisirikare.
Hongrie ni cyo gihugu cyagiranye amasezerano menshi kurusha ibindi, aho cyasinyanye amasezerano 42 afite agaciro ka miliyoni zirenga 603 z’amayero, mu gihe u Budage na bwo bwakomeje kugura ibikoresho bitandukanye birimo iby’igisirikare, porogaramu z’umutekano wo kuri murandasi n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Raporo inagaragaza ko za kaminuza, ibitaro n’inzego za polisi zo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi na byo bikomeje gukorana n’amasosiyete yo muri Israel.
Ibi bibaye mu gihe Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rukomeje gusuzuma ibirego birebana n’uko Israel yubahiriza amategeko mpuzamahanga mu bikorwa byayo byo muri Gaza. Hari kandi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo ‘Amnesty International’, ikomeje gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi guhagarika amasezerano y’ubufatanye ufitanye na Israel, ivuga ko gukomeza ayo masezerano bishobora gutuma ibikorwa binengwa bikomeza.
NIYIRORA Theogene