Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, yasuye Intore z’Urubyiruko 769 ziri mu Itorero Indangamirwa Icyiro cya 16 maze abasaba kwihatira kugira imyitwarire myiza (discipline) birinda ingeso mbi kuko zangiza ubuzima bwabo n’Igihugu.
Mu mpanuro yabagejejeho, yabibukije ko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza ari byo bituma umuntu atava ku ntego yiyemeje. Yavuze ko kugira ngo ubumenyi umuntu abona bugire akamaro bisaba imyitwarire mizima. Yagize ati: “Kubaha, kwiyubaha na kwa gushakisha kumenya, iyo ufite ubumenyi discipline yongera agaciro kuri bya bindi wamenye. Discipline ni ngombwa ituma utava ku ntego, utajya mu bindi bintu birimo n’ibitakubaka ahubwo bishobora kugusenya.”
Yashimiye urwo rubyiruko rwafashe umwanya rukitabira itorero ndetse na Minisiteri yabafashije kubigisha amasomo y’ingirakamaro ndetse ko yizeye ko izo nyigisho zizabagirira akamaro. Yabibukije ko kwishora mu ngeso mbi bakiri bato bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo bikagira n’ingaruka zikomeye ku miryango no ku Gihugu. Yagize ati: “Bamwe muri mwe muracyari bato, bikabagiraho ingaruka. Buriya bigira ingaruka ku buzima bw’abantu igihe kirekire. Ari ibyo by’ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza bigakoresha abantu ibitari byo.”
Yakomeje agira ati: “Urumogi uwababwiye ko rwakijije umuryango we ni nde? Muzanshakire umuntu umwe ushobora gutanga ubuhamya ko rwamukikije. Uwo muntu nimumunzanira nzabanza mpembe wowe, we kumuhemba simbizi kuko azaba abeshya.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibyo biyobyabwenge byangije urubyiruko biba byangije ubuzima bwabo ndetse n’ahazaza h’Igihugu.
Ni impanuro Umukuru w’Igihugu yatanze zishingiye ku makuru Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko mu bitabiriye Itorero Ingangamirwa Icyiro cya 16 harimo abagaragayeho gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara inda zitateganyijwe.
Yagize ati: “Ibibazo byugarije urubyiro na hano hari byo twahuye na byo. Twabonye abana babiri bafite ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hari n’abakobwa babiri twasanze batwite inda zidateganyijwe ari bato, byatumye batarangiza itorero.”
Yunzemo ati: “Mu mahitamo akwiye izo Ntore zahisemo, harimo kuba ku isonga mu barwanya ibyo byonnyi byugarije urubyiruko ndetse abiga mu mahanga n’abazajyayo bakaba bariyemeje kuba ba Ambasaderi b’u Rwanda bakazirinda gutwarwa n’iby’ahandi binyuranye n’umuco nyarwanda”.
Yavuze ko biyemeje guhitamo ibyiza bazabona mu mahanga bakitaza ibidakwiye n’ibifutamye. Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yavuze ko iri torero ryagize umwihariko kuko ryitabiriwe n’umubare munini kurusha ibindi byiciro byabanje kuko byose byitabirwaga n’abatarenze 500.
MINUBUMWE kandi ivuga ko kuri iyi nshuro abavuye mu mahanga babaye benshi kuko ubu ari 137 barimo abakobwa 66 n’abahungu 71; ibihugu byongereye umubare w’ababiturutsemo ni Ubwami bw’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Mu bikorwa by’ingenzi bibera muri iri torero harimo guhabwa ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu n’Ingabo z’u Rwanda, banasuye kandi ibikorwa bitandukanye birimo n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kiziguro ndetse n’ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi, kugira ngo basobanukirwe amateka y’u Rwanda ya nyayo.


