Imbwa z’agasozi zakomerekeje batatu mu nkengero z’Umujyi wa Rusizi
umutekano

Imbwa z’agasozi zakomerekeje batatu mu nkengero z’Umujyi wa Rusizi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 26, 2026

Abaturage batuye mu Mujyi wa Rusizi batewe inkeke n’imbwa z’agasozi zimaze kuruma zigakomeretsa abantu batatu mu nkengero z’umujyi mu gihe cy’ukwezi kumwe, bakaba basaba inzego z’umutekano kuzibakiza zitarabateza ibibazo birimo kugira abo zica no kubanduza ibisazi by’imbwa.

Abavuganye na Imvaho Nshya, bagaragaje ko izo mbwa zikunze gutegera abaturage mu Mudugudu wa Batero, Akagari ka Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, aho mu bugenzuzi bakoze basanze ebyiri muri zo zarabwaguriye mu rutoki rw’abaturage.

Bakeka ko izo mbwa zirya abantu ari izabwaguriye mu nsina z’abaturage zitinya ko baba baje gusagarira bibibwana byazo. Banavuga ko uretse izo zabwaguye, hari n’izindi zirirwa zizerera mu baturage na nijoro zikarara zigenda zitega abataha zikabarya, hakaba abatabivuga bikamenyekanira ku Bitaro bya Gihundwe aho baba bagiye kwivuza.

Mutombo Eric yagize ati: “Twatangiye kugira impungenge zimaze kurya abaturage batatu tuzi. Umwe ni umugore ucuruza isambaza mu mujyi wari utashye azigwamo atazibonye ziramurya, avuza induru abamutabaye basanze zimaze kumwangiza bikomeye. Zongeye kurya undi mugabo na we anyuze aho bikekwa ko zabwaguriye, zimuruma akaguru. Yarabicecetse bimenyekana ari kwivuza mu Bitaro bya Gihundwe.”

Yakomeje avuga ko hadaciyemo iminsi myinshi izo mbwa zongeye kurya umugabo witwa Ndayisabye Philbert w’imyaka 58 y’amavuko ubwo yaturukaga mu Murenge wa Nyakarenzo aje gusura abo mu Mudugudu wa Batero ari na ho yarerewe.

Ati: “Yaziguyemo zimushwanyaguza akaguru n’uyu munsi ku wa 26 Nyakanga 2026 aracyitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gihundwe.”

Kugira ngo uyu wa nyuma amenyekane ni uko hakozwe raporo nyuma yo gusanga nta bushobozi afite, ku bw’amahirwe bikaza gusangwa ari umugenerwabikorwa wa Minisiteri y’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ari na yo irimo kumuvuza.

Ikindi gihangayikishije cyane abaturage, ni uko uwo imbwa zariye atishingirwa na Mituweli kandi agendaho amafaranga menshi kuko inkingo aterwa zihenze cyane ndetse hakaba hari n’ibitaro bageraho bakazibura.

Muhire Cyriaque na we utuye muri uyu Mudugudu wa Batero, avuga ko uretse izabwaguriye mu baturage zirya uhanyuze wese kandi ari inzira nyabagendwa, hari n’izindi nyinshi zigaragara cyane nijoro zikabuza abantu gutambuka ku buryo hari aho abaturage banyura bikandagira.

Ati: “Nk’uwo mugabo zamufatiye mu nzira zimutegeye aho zabwaguriye tutabizi, zimushwanyaguza akaguru. Yaratabaje turamutabara mujyana mu Bitaro bya Gihundwe, n’uyu munsi aracyitabwaho n’abaganga kuko zamwangize bikabije. Zikwiye kwicwa zitarangiza ubuzima bwa benshi. N’abo zariye bitewe n’ihenda ry’ubuvuzi bw’abo zariye tubona bihangayikishije.”

Aba baturage bafite impungenge cyane cyane ku bana bari mu biruhuko bagenda bakinira ahantu hose, ko bashobora kuzigwamo zikabarya, cyangwa n’amatungo yabo zikayarya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux avuga ko izi mbwa ari ikibazo giteye impungenge ariko kiri gushakirwa igisubizo cyihuse.

Ati: “Ni byo hari abaturage zariye ariko turi kuzivugutira umuti, mu gihe cya vuba ziraba zatangiye kwicwa kuko nta kindi cyakorwa uretse kuzitega zikicwa.”

Yasabye abaturage kujya bagira amakenga igihe banyuze aho bazikeka cyane cyane mu masaha y’ijoro, umuntu ari wenyine kuko iyo zijya gutega abo zirya zitamoka ahubwo zitungurana.

Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo inzego bireba zibashe gufata ingamba zikemura icyo kibazo mu buryo burambye.

Ndayisabye Philbert ni umwe mu bo imbwa zimaze kurya, abaturage bakutse umutima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA