Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rusanga hari amahirwe menshi agaragara mu Karere ka Huye, yafasha kwihutisha icyerekezo cy’u Rwanda mu iterambere.
Mu nama yiga ku Ishoramari mu Karere ka Huye yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika yagarutse ku gaciro ko kongerera imbaraga ibikorwa by’iterambere ry’u Rwanda mu Turere no mu Mijyi yunganira Kigali, irimo n’Akarere ka Huye kabonekamo amahirwe menshi kandi afatika y’ishoramari.
Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzamurwa cyane no kugira amahuriro akomeye z’ubukungu mu Turere dutandukanye, n’Imijyi yunganira Kigali ikarushaho kongererwa imbaraga yubakirwa ikirere aho abashoramari batekana kandi bakahungukira, urubyiruko ruhari rukabona imirimo iruhesha agaciro, ndetse n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.
Yavuze ko Akarere ka Huye gafite uruhare runini muri urwo rugendo mu gihe kazaba kabonye abashoramari bakongerera imbaraga mu mwihariko gafite mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo, mu buhinzi, ubuvuzi, mu nganda no kongerera agaciro ibicuruzwa bitandukanye.
Yakomeje agira ati: “Twiyemeje gushyigikira Uturere ngo tuzavemo amahuriro y’ishoramari no gukorana n’abashoramari mu guhindura amahirwe ahari akabyara ubucuruzi buhanga imirimo kandi bugatanga umusanzu ufatika ku iterambere ry’Igihugu.”
Iyi nama y’Ishoramari mu Karere ka Huye yitabiriwe n’abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza, bose bakaba baganiraga ku mahirwe aka Karere gafite no kubaka ubufatanye buganisha ku kubaka iterembere rirambye mu by’ubukungu.
Ni inama yateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guharanira kugira Huye icyerekezo cya mbere cy’Ishoramari”, yagaragarijwemo amahirwe atandukanye y’ishoramari gusa ahubwo yanimakaje ibiganiro bitanga umuco w’uburyo yabyazwa umusaruro bikajyana no guhanga imirimo, guhanga ibishya no kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Mu biganiro byatanzwe, Umuyobozi w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr. Didas Kayihura Muganga yavuze ko uburezi, ubushakashatsi no guhanga udushya biza imbere mu mahirwe y’ingenzi y’ishoramari muri aka Karere.
Ati: “Amahirwe ya Huye nk’icyerekezo cy’ishoramari anashingira ku ruhererekane rw’ubumenyi ruhaba. Binyuze mu bufatanye bukomeye hagati ya za kaminuza, abashakashatsi, abashoramari n’abafatanyabikowa mu ikoranabuhanga, dushobora guhindura ubushakashatsi no guhanga ibishya bikavamamo ibisubizo byashyigikira iterambere ry’ubukungu.”
Yakomeje agaragaza ko kongerra ubumenyi abaturage, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ririmo n’ubwenge buhangano (AI) byajyana no guharanira iterambere rirambye mu rugendo rwo guhanga amahirwe mashya n’imbaraga zigira Huye Akarere k’ishoramari no guhanga ibishya.
Brigitte Mukakarangwa, Umuyobozi wa Koperative ikora ikanatunganya ikawa (KOGIMUWAKA), yagaragaje amahirwe ari mu kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi bw’ikawa, agira ati: “Akarere ka Huye gafite amahirwe yo kubakira ishoramari ku mbaraga z’umwihariko wako, harimo n’ikawa yaho, bikava ku kubona umusaruro bikagera ku kuwutungano no kurushaho kuwongerera agaciro, kuwamamaza no gushaka abafatanyabikorwa b’ingirakamaro.”
Ahamya ko kubaka uruhererekane rw’ubucuruzi bw’ikawa bishobora koroshya cyane urugendo rwo gukurura abashoramari benshi, hakanahangwa amahirwe mashya y’ubucuruzi bushamikiraho bwongerera imbaraga ubushobozi bwa Huye nk’icyerekezo gihamye cy’ishoramari.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yshimangiye ko gukorana bya hafi mu nzego zinyuranye ari rwo rufunguzo rw’amahirwe y’ishoramari yagutse muri aka Karere.
Ati: “Gufungura amahirwe y’ishoramari mu Karere ka Huye bisaba ubufatanye bukomeye hagati y’inzego za Leta, abikorera n’abaturage mu guhindura amahirwe dusangiye akavamo iterambere rirambye… Mu Karere ka Huye duhora twiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo duhindure aka Karere icyerekezo cy’ishoramari n’ukuboko kw’iburyo k’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.”
Mu bandi bamurikiye abitabiriye amahirwe agaragara mu Karere ka Huye harimo Umuyobozi wunguirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, André Kamana na Ronald Kabagambe, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ishoramari no koroshereza Ubucuruzi muri RDB.
Akarere ka Huye gafite hegitari 263, gafite icyanya cyahariwe inganda, ndetse kamaze kwakira ibigo bigera kuri 11 byo kuhakorera. Amahirwe yo muri aka Karere kandi agaragarira mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, by’umwihariko ikawa iherutse no kuba iya mbere mu Gihugu ndetse n’ibindi.












