Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump yavuze ko azakomeza gufunga ibyambu bya Iran ndetse icyo gihugu kizahura n’akaga gakomeye kugeza igihe kizemerera amasezerano y’amahoro, mu gihe Iran yavuze ko ifite andi mayeri y’intambara Amerika niramuka yongeye kuyigabaho ibitero nkuko byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Iran yavuze ko itazigera yemera kuganirira mu gicucu cy’iterabwoba nubwo agahenge hagati y’impande zombi kumvikanweho biteganyijwe ko kazarangira ejo ku wa Gatatu , tariki ya 22 Mata.
Perezida Trump yavuze ko bishoboka ko hatazongerwa iminsi y’agahenge nubwo muri Pakistan hakomeje kumanikwa ibyapa bigaragaza ko ibihugu byombi bigiye gusubira mu biganiro by’amahoro.
Ikinyamakuru cya Leta ya Iran, IRNA cyatangaje ko Amerika na Isiraheli bagabye ibitero ku misigiti, inzu ndangamateka n’iz’umuco ziri hirya no hino mu gihugu, kandi ibyo bigaragaza ko bafite umugambi mubisha bari gutegura.
Ni mu gihe Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yavuze ko imigendekere isanzwe y’ubwikorezi mu nzira ya Hormuz igomba gukomeza nubwo impande zihanganye mu ntambara zitaragera ku masezerano y’amahoro.