Kagitumba – Imbamutima z’abubakiwe isoko aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye
Imibereho

Kagitumba – Imbamutima z’abubakiwe isoko aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye

HITIMANA SERVAND

July 8, 2026

Abaturage b’i Kagitumba ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahatangirijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ya 1 Ukwakira 1990, bashima ibikorwa remezo bubakiwe birimo isoko rigezweho ryubatswe aho Gen. Gisa Fred Rwigema wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA-Inkotanyi urugamba rugitangira yaraye mu ijoro rya mbere. Ni urugamba kandi rwageze ku ntego yarwo yo kubohora u Rwanda. Kuri ubu Abanyarwanda baratekanye, bunze ubumwe, ubuhunzi bwaracitse, kandi Abanyarwanda barakataje mu iterambere.

Abaturage batuye mu Tugari twa Kayonza, Kagitumba na Rwentanga mu Karere ka Nyagatare barema iri soko, abaricururizamo n’abatemberera muri kano gace kabumbatiye amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bafite amateka atangaje y’urugendo rwo kwibohora.

Amateka ya Kagitumba bayasanisha cyane n’iterambere Igihugu gifite uyu munsi, aho Mukamwiza Jovia agira ati: “Mbere yo kuvuga ku byo iri soko ritumariye reka mbanze mvuge ku mateka rifitanye n’urugamba rwo kubohora Igihugu. Aha ni ho General Fred Gisa yaraye tariki ya 1 Ukwakira, ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu. Aha hari inzu ziciriritse ariko uko hasa tubikesha intwari zacu zitangiye kubohora u Rwanda.”

Akomeza avuga ko ari ishema rikomeye kuba bakorera mu isoko ryubatse ahari amateka yagaruye ubuzima bw’Igihugu, agatanga n’umusaruro w’impinduka zikomeye ku miyoborere n’iterambere ry’Igihugu.

Ahamya ko nubwo Gen. Gisa Rwigema yatabarutse atazimye, ati: “Nubwo yatabarutse ntiyazimye kuko ibi bikorwa biri aha bituma twumwumva buri munsi, kandi twizera ko aho ari na we yishimira ko intego yarwaniye akanayimenera amaraso itasubiye inyuma.”

Mukamwiza avuga ko iri soko ari igisubizo mu mibereho yabo ndetse no mu iterambere. Ati: “Iri soko twubakiwe rituma tubona aho duhahira bikatuvuna amaguru tutambutse hakurya aho bamwe banacaga mu muvumba bajya kuzana bimwe mu byo bakeneye muri Uganda. Uyu munsi yaba ibiva hakurya biraza bigacururizwamo hano tukabigura mu mutekano.”

Iri soko kandi ryabaye igisubizo ku baricururizamo na bo badahisha ko ari impano bakesha ibohorwa ry’Igihugu, by’umwihariko uwari umugaba wa RPA wahameneye amaraso ye.

Rwantotori James agira ati: “Umuntu ucururiza muri iryo soko yabonye aho akorera amafaranga. Bimufasha mu kwiteza imbere, ikindi twishimira gukorera ahantu heza hajyanye n’igihe. Ibi rero tubifata nk’impano ikomeye dukesha General Rwigema watanze ubuzima bwe, akaba yararaye aha dukorera uyu munsi ndetse akaza kugwa muri uyu murenge ku munsi wa kabiri atangije urugamba rwo kubohora Igihugu. Turabimushimira.”

Akomeza agira ati: “Ibi bikorwa byiza kandi tubikesha abakomeje urugamba ntibasubire inyuma. Ntekereza ko n’aho ari ubu asusurutse kuko abo yasize ku rugamba batamubereye ibigwari.”

Abari basanzwe batuye muri aka gace mbere y’uko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangira bavuga ko na bo bishimira iterambere rigaragarira i Kagitumba bakarisanisha n’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Munyazikwiye Laurent agira ati: “Njyewe natuye inaha kera aho urugamba rutangira Inkotanyi zadusanze ino zikomeza zerekeza i Matimba ndetse amakuru y’imirwano ikomeye yadusanze inaha batubwira ko bari kurwanira za Nyagatare na Rwimiyaga. Twaje guhungira muri Uganda kuko ibindi bice biduhuza n’ahari mu gihugu byari byafashwe twitabwaho ndetse tuza kugarukana n’abandi intambara irangiye.”

Akomeza agaragaza ko mu gace k’iwabo hari icyaro ariko ubu ishimira ko hagenda hahinduka umujyi kubera ibikorwa remezo begerejwe birimo iryo soko, amazi meza, imihanda amashanyarazi n’ibindi. Ati: “Ibi bikorwa tubikesha abitanze bamwe bakagwa no ku rugamba rwo kubohora Igihugu barimo Maj. Rwigema waguye haruguru aha I Nyabwishongwezi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko Isoko Nyambukiranyamipaka rya Kagitumba, ryuzuye ritwaye miliyari enye na Miliyoni 157 z’amafaranga y’u Rwanda rikaba rifite ibyumba by’ubucuruzi 56, amacumbi, isoko rito rigizwe n’ibisima 96 n’ahacururizwa imyambaro hakwakira abantu 100, ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa, ibyumba by’ububiko n’ibirimo ibyuma bikonjesha, ahakorera ibigo by’imari ndetse n’ibagiro.

Isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba rifatwa nk’impano y’abitangiye urugamba rwo kubohora Igihugu
Uyu ni umwe mu bakorera mu isoko rya Kagituma bahamya ko barikesha ukwibohora kw’Abanyarwanda
Abarema isoko n’abarikoreramo bishimira iterambere bagejejweho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA