Umuryango wigenga Shooting Touch ukora ibikorwa byo guteza imbere umugore biciye muri Basketball, ku Cyumweru taliki 27 Werurwe 2022, wakoze ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore usanzwe wizihizwa taliki 8 Werurwe.
Mu kwizihiza uyu munsi habaye ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rw’amaguru rw’ibilometero 5, irushanwa rya Basketball rya 3 kuri 3 ndetse hanapimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ubwo uyu muhango watangiraga abagenerwabikorwa ba Shooting Touch ndetse n’abaturage ba Kayonza batangiriye urugendo ahitwa ku “Urugo Women Opportunity center” muri Kayonza bagasoreza ku kigo nderabuzima cya Nyamirama ari naho habereye umuhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Abakoze urugendo bari baherekejwe n’umurishyo w’ingoma w’abagore baturutse mu Murenge wa Rwinkwavu.
Nyuma y’urugendo habaye imikino ya Basketball “3×3” yahuje amakipe atandukanye yaturutse mu Mirenge ya Mukarange, Nyamirama, Rukara na Rwinkwavu. Ikipe y’abatarengeje imyaka 13 y’abahungu n’abakobwa hamwe n’ikipe y’abagore bo mu Murenge wa Rukara ni zo zatwaye ibikombe muri ibyo byiciro, Nyamirama ikipe y’ingimbi n’abangavu (U-18) batwara ibikombe muri ibyo byiciro.

Hanatanzwe ibihembo ku bagore 3 bo mu Mirenge itatu Shooting Touch ikoreramo bitwaye neza mu bijyanye no kwitabira imyitozo ya Basketball ndetse bakagaragaza imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no mu buzima busanzwe.
Umwe mu bagore bahawe ibihembo ni Nyiraneza Patience witoreza ku kibuga cya Rwinkwavu. Yatangaje ko hari byinshi byahindutse kuri we kubera Shooting Touch ku bijyanye n’imibereho ye ndetse n’uburinganire.
Ati : “Natangiye muri Shooting Touch muri 2016, nagiraga kenshi ikibazo cy’imitsi kandi nabwirwaga ko nshobora kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ariko kuva ngeze muri Shooting Touch byose byararangiye ubuzima narimbayeho burahinduka, kugeza ubu umukino wa Basketball ni urukingo ukaba n’umuti ku buzima bwanjye.”
Nyiraneza akomeza avuga ko yafashijwe kubona ubwisungane bwo kwivuza ndetse akigishwa uko yakwibumbira mu matsinda yo kwizigamira kugira ngo na we igihe kizagere abashe kwikemurira ibibazo.
Umukinnyi wa Shooting Touch mu batarengeje imyaka 18 ukinira mu Murenge wa Mukarange, Kwizera Bosco yagize ati : “Shooting Touch yadutoje ko tureshya n’abakobwa ko na bo bakora nk’ibyo dukora nk’abahungu, mbere natekerezaga ko nta mukobwa wakina umukino wa Basketball kuko nabonaga ari umukino usaba imbaraga nyinshi nkumva batabishobora, kubera amasomo nahawe ku buringanire kugeza ubu iyo mbonye abakobwa bakina bahanganye numva mbishimiye kandi nkabifuriza kudacika intege.”
Uwari uhagarariye Paper Crown, umufatanyabikorwa wa Shooting Touch mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Nyirarukundo Clementine yagaragaje ko Siporo hari byinshi izahindura ku bibazo by’ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore .

Ati : “Siporo ni igikoresho cyiza mu guhindura imyumvire mibi abantu bagira ku mugore, si kenshi hakunze kumvikana abagore bakora siporo, ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore ni umunsi wo kwibutsa abantu ko umugore n’umugabo bareshya ko bafite uburenganzira bungana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene yishimiye imigendekere myiza y’uyu munsi agaragaza ko kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ari ukwishimira iterambere umugore agenda ageraho uhereye ku mibereho ye, n’uruhare afite mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yashimye kandi uruhare rwa Shooting Touch mu guteza imbere imibereho myiza y’umugore, kuzamura ibikorwa remezo bya Siporo muri aka Karere ndetse no kurwanya amakimbirane mu muryango.
Kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore muri Shooting Touch hapimwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Virusi itera SIDA, Imitezi na mburugu ndetse hanapimwa indwara zitandura zirimo Diyabeti, umuvuduko w’amaraso n’izindi
Inshamake ku muryango Shooting Touch Rwanda
Shooting Touch ni Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bijyanye na siporo mu majyambere. Uyu muryango ufite ikicaro gikuru, aho watangiriye gukorera muri Boston, Massachusetts muri USA . Intego yawo ni ugukoresha umukino wa Basketball mu kuzamura ubuzima, n’imibereho myiza y’abantu, imiryango ndetse n’uduce dutandukanye ukoreramo.
Uyu muryango utanga amahirwe mu guca ubusumbane mu by’ubukungu n’imibereho ifasha abagenerwabikorwa bawo kwiremamo icyizere no kwiteza imbere. Kuva washingwa mu 2012, umuryango Shooting Touch wakomeje kwagura ibikorwa byawo mu Ntara y’Uburasirazuba, ufasha urubyiruko n’abagore kurushaho kubona ibikorwa n’ibyiza by’umukino wa Basketball ndetse unagura ibikorwa by’ubuzima ndetse no kwimakaza amahame y’ uburinganire n’ubwuzuzanye mu bice by’icyaro.
Amafoto









