Perezida Kagame yahagarariwe ahatangijwe icyanya gitunganya Peteroli muri Kenya
Ubukungu

Perezida Kagame yahagarariwe ahatangijwe icyanya gitunganya Peteroli muri Kenya

SHEMA IVAN

September 30, 2026

Umushoramari Aliko Dangote yatangije umushinga wo kubaka icyanya cyahariwe inganda zitunganya ibikomoka kuri Peteroli mu Karere ka Lamu muri Kenya, wateganyirijwe miliyari 16 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga izisaga tiriyali 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gutangiza uyu mushinga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Kajangwe mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahatangirijwe ibikorwa byo kubaka icyanya cyahariwe inganda zitunganya ibikomoka kuri Peteroli cyitiriwe Dangote..

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, Perezida Kagame yahamije ko u Rwanda rufite ubushake bwo gushora imari mu migabane ingana na 30% Umushoramali Dangote yageneye ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ariko agaragaza ko hakiri kare ho kugira byinshi bitangazwa kuri ubwo bushake.  

Umuhango wabaye kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, witabirwa n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Kenya, William Ruto uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Benin Romuald Wadagani, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Muri uyu muhango Dangote yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha Akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.

Ati: “Iyo urebye Afurika y’Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.”

Uyu mushoramari yakomeje asaba ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu mishinga minini y’iterambere ishobora kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko itanga amahirwe ku bantu benshi.

Ati: “Tugomba kureka kwibaza niba Afurika ishobora kubaka imishinga minini. Ahubwo tugomba gutangira kwibaza uburyo Afurika yakwihutisha kubaka ibyo ikeneye.”

Dangote Group iteganya ko imirimo yo kubaka uru ruganda izarangira mu 2030, kandi ko ruzafasha Kenya n’ibindi bihugu byo mu Karere kuziba icyuho cy’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya amadovize akoreshwa mu kubitumiza hanze. Uyu mushinga kandi uzaba ufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi.

Yahaye Guverinoma zo mu Karere amahirwe yo kugira imigabane yose hamwe ingana na 30% muri uru ruganda. Ikigo Engineers India Limited cyahawe amasezerano ya miliyoni 450 z’amadolari yo gukora imirimo y’ubwubatsi ijyanye n’umushinga.

Dangote asanzwe afite uruganda nkuru  muri Nigeria aho rwafashije icyo gihugu kuva ku rwego rwo gutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli byinshi, gitangira kongera ibyo cyohereza mu mahanga.

Umuhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandukanye bo muri Afurika
Dangote yatangije ibikorwa byo kubaka uruganda rwa miliyoni 16$ rw’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya
Uruganda ruzubakwa mu Karere ka Lamu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA