Mu mpera za 2021, Nkurunziza Jean Claude na Uwase Delphine uzwi nka “Soleil” muri filimi nyarwanda bashinze ishuri ryigisha abana imikno njyarugamba itandukanye “Kigali Elite Sports Academy (KESA)”.
Nkurunziza na Uwase basanzwe ari abakinnyi ba Karate aho bazamukiye mu ikipe ya Mamaru Kicukiro Karate Do.
Ku cyumweru taliki 08 Gicurasi 2022 ni bwo habaye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shuri “KESA”, ibirori byabereye aho rikorera mu nyubako y’isoko rya Kicukiro Centre.

Muri uyu muhango habaye igikorwa cyo kwerekana ibikorerwa muri KESA harimo siporo rusange “Aerobics”, Karate, Taekwondo ndetse na Kung Fu Wushu.
Umuyobozi mukuru wa KESA, Nkurunziza Jean Claude yavuze ko bari bamaze igihe bakora ubu bikaba byari ugutangiza ishuri ku mugaragaro kugira ngo bereke Abanyarwanda uko babarerera abana.
Akomeza avuga ko mu gihe gito bamaze bishimira ko bamaze kugira abantu benshi bitabira ibikorwa byabo.
Agaruka ku gitekerezo cyo gushinga KESA, Nkurunziza Jean Claude avuga ko yatangiranye na Uwase Delphine “Soleil”.
Ati: “Kuko nubwo twakinanye naramutoje, mbonye uburyo abikunda anafite n’ishyaka duhuza ibitekerezo n’ubushobozi dufata umwanzuro wo gushinga ishuri.”
Akomeza avuga ko babikoze mu buryo bwo gufasha abana mu kubatoza imikino itandukanye ariko bahereye ku mikino njyarugamba.
Umuyobozi wa KESA, Nkurunziza avuga ko ibi babikoze mu buryo bw’ubucuruzi kugira ngo berekane ko umuntu yakora siporo ikamugirira akamoro akaniteza imbere. Ati: “Abo twigisha baratwishyura ndetse tukanatanga akazi ku bakora ibikorwa binyuranye aha dukorera. Aba dutoza kandi mu minsi iri imbere ni bo bazavamo abakinnyi bakomeye ku buryo byanabatunga.”
Kuri ubu muri KESA bafite abana barenga 68 kandi imibare y’abo bakira igenda izamuka kuko buri munsi bakira abana baje gukora siporo.
Gateka Brianne uzwi nka “DJ Brianne” akina umukino wa Karate ndetse n’umwana we, agaruka kuri iki gikorwa yavuze ko yinjiye muri uyu mukino kugira ngo uwo bazajya bahura akamumenyera azajye amukubita gusa yaje gusanga bitandukanye kuko muri uyu mukino bigisha kwirinda, kugira imyitwarire myiza no kumenya kubana n’abandi.

Aha avuga ko ari ho yabonye umuntu yigishwa imyitwarire myiza kandi akuze bigakunda.
Umwe mu babyeyi bari bitabiriye iki gikorwa, Muvandimwe Freddy yavuze ko yakinnye umukino wa Karate akawucikiriza ariko azi ibyiza byawo. Akomeza avuga ko yazanye umwana we kugira ngo yige ibyiza by’uyu mukino birimo imyitwarire myiza no kugira ubuzima bwiza.

Muvandimwe asaba abandi babyeyi kumva agaciro ka siporo ku bana kuko bibafasha cyane yaba kwitwara neza muri rusange mu rugo ndetse no kwitwara neza mu ishuri.
Maitre Sinzi Tharcisse wamenyekanye cyane mu mukino wa Karate aho yigishije abantu benshi uyu mukino ubu akaba afite n’ishuri yashimiye cyane Nkurunziza Jean Claude na Uwase Delphine kuri iki gikorwa kuko bizabera urugero n’abandi.

Yakomeje avuga ko biba bishimishije kurera abana bagakura na bo bagatangira kwigisha abari inyuma yabo.
Nkurunziza Jean Claude na Uwase Delphine bashinze KESA barageneye kandi ishimwe ikipe bakiniye ya Mamaru Kicukiro Karate Do.

Muri uyu muhango wo gutangiza KESA, abitabiriye batandukanye bemeye ko bazakomeza gufasha no gufatanya n’iri shuri mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate akaba na we afite ishuri “The Champions Karate Academy” yemereye KESA inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 200. Maitre Sinzi Tharcisse akaba yarabemereye ko buri cyumweru azajya afata umunsi akaza kubafasha gutoza.




