Koreya ya Ruguru yarashe misile hafi ya Koreya y’Epfo n’u Buyapani
Mu Mahanga

Koreya ya Ruguru yarashe misile hafi ya Koreya y’Epfo n’u Buyapani

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 19, 2026

Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi zo mu bwoko bwa balisitike mu nyanja iri ku nkombe zayo zo mu Burasirazuba, hafi ya Koreya y’Epfo n’u Buyapani.

Koreya y’Epfo n’u Buyapani kuri iki  Cyumweru tariki ya 19 Mata, byatangaje ko izo misile zarashwe saa kumi za mu gitondo ziturutse mu gace ka Sinpo kari ku nkombe zo mu Burasirazuba bwa Koreya ya Ruguru.

Iyi akaba ari inshuro ya karindwi Koreya ya Ruguru irashe misile za balisitike muri uyu mwaka, ndetse bikaba ari inshuro ya kane ibikoze muri Mata.

Itangazo ryashyizwe hanze na Koreya y’Epfo ryagaragaje ko bari gukurikirana ibikorwa by’umutekano, kandi bari gusangira amakuru bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani nubwo Perezida wa Koreya y’Epfo yavuze ko habaye inama y’igitaraganya yiga iby’umutekano.

Guverinoma y’u Buyapani ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko izo misile zaguye hafi y’inkombe zo mu Burasirazuba bw’igice cya Koreya ya Ruguru ariko zitageze mu Buyapani.

Igerageza nk’iri rinyuranyije n’imyanzuro y’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, ibuza gahunda ya Koreya ya Ruguru ya misile nubwo icyo gihugu cyo kivuga ko imyanzuro ya Loni ibangamira uburenganzira bwacyo bwo kwirwanaho.

Uku kurasa misile bije mu gihe u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitegura inama izaba hagati muri Gicurasi, aho Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Perezida wa Amerika, Donald Trump biteganyijwe ko bazaganira ku kibazo cya Koreya ya Ruguru.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri, (IAEA) Rafael Grossi, yavuze ko Koreya ya Ruguru imaze gutera intambwe ikomeye cyane mu bushobozi bwo gukora intwaro za nikeleyeri, kandi ishobora no kuba yarungutse uruganda rutunganya ibikoresho byazo.

Mu mpera z’ukwezi gushize Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko kuba Igihugu cye gifite intwaro za nikeleyeri bitazasubira inyuma, anashimangira ko kongera imbaraga z’icyo yise ubwirinzi bwa nikeleyeri bwo kwirwanaho ari ingenzi ku mutekano w’Igihugu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA