Kwibohora32: PL yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora, ishimangira gukomeza kubaka Igihugu
Amakuru

Kwibohora32: PL yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora, ishimangira gukomeza kubaka Igihugu

Imvaho Nshya

July 4, 2026

Mu gihe u Rwanda rwizihiza Isabukuru y’imyaka 32 rumaze rwibohoye, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora, rinabashishikariza gukomeza kubungabunga ibyagezweho mu rugendo rw’iterambere n’ubumwe bw’Igihugu.

Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri uyu wa 4 Nyakanga, PL yavuze ko Kwibohora ari umwanya wo kuzirikana urugendo rudasanzwe u Rwanda rwanyuzemo nyuma yo kubohorwa, no kwishimira intambwe rumaze gutera mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, imiyoborere myiza, amahoro, ubutabera, imibereho myiza ndetse n’iterambere rirambye.

Iri shyaka ryifatanyije n’Abanyarwanda mu gushimira byimazeyo Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera ubwitange n’ubutwari zagaragaje mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo PL yagize iti: “Turibuka kandi tukunamira by’umwihariko intwari zatanze ubuzima bwazo, zikamena amaraso yazo kugira ngo zibohore u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu n’amacakubiri. Ubutwari, ubwitange n’urukundo rw’Igihugu byabaranze bizahora ari isoko y’icyizere n’umusingi Igihugu cyacu kizakomeza kubakiraho.”

PL yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, irusaba gufatira urugero kuri bagenzi babo bari bagize Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, baranzwe n’ubwitange, indangagaciro, umurava ndetse n’urukundo rw’Igihugu.

Yagize iti: “Urubyiruko rw’uyu munsi rufite inshingano zo gukomeza kubungabunga no guteza imbere ibyo u Rwanda rwagezeho, guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kurwanya amacakubiri n’icyahungabanya Igihugu cyacu, gukunda umurimo, guhanga udushya no kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda rutekanye kandi rutera imbere.”

PL kandi yijeje Abanyarwanda ko izakomeza gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu, kwimakaza imiyoborere myiza no kugira uruhare muri politiki n’ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Iri shyaka ryavuze ko rizakomeza gufatanya n’Abanyarwanda bose mu gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikibangamiye iterambere, hagamijwe kugera ku Rwanda rufite amahoro arambye, ubukungu bukomeye n’imibereho myiza ku baturage bose.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA