Ukraine yagabye ibitero bitari byitezwe ku bwato bw’ubucuruzi bwa Iran bwari mu Nyanja ya Caspian, iherereye hagati y’u Burayi na Aziya byica umuntu umwe undi arakomereka, bituma Ambasaderi wa Ukraine muri Iran ahamagazwa igitaraganya ngo atange ibisobanuro.
Icyo gitero cyagabwe ku wa 25 Nyakanga 2026, cyatumye Iran ishinja Ukraine igikorwa cy’urwango n’ubugizi bwa nabi.
Ibi bitero byateje impungenge hibazwa niba Ukraine yiyunze byeruye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhangana na Iran no guteza umutekano muke mu nyanja ya Caspian yafatwaga nk’imwe mu nzira zitekanye.
Igitangazamakuru cya Leta ya Iran (IRNA) cyavuze ko ibyakozwe na Ukraine ari ubushotoranyi n’ubugizi bwa nabi kandi bigaragaza ko Ukraine ikomeje kugira imyitwarire idahwitse kuri Iran, iburira ko bishobora gutuma intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine irushaho kwaguka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yamaganye icyo gitero asaba ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano (UN Security Council), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’amahanga muri rusange bagira icyo bakora kandi ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyo bitero byo mu nyanja ya Caspian byatanze umusaruro, ashinja u Burusiya guha Iran amakuru y’ubutasi y’ibyogajuru agamije kuyifasha mu bikorwa byayo bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yahamije ko ibitero bya misile byibasiye ubwato bwari butwaye imizigo ya gisirikare ifitanye isano na Iran n’ubwato bw’intambara bw’u Burusiya, ashinja u Burusiya gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare bya Iran bigamije guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yongeyeho ko Ukraine yabonye isano igaragara hagati y’amafoto yakusanyijwe n’ibyogajuru by’u Burusiya ndetse n’ibitero byakurikiyeho bya Iran, kandi ayo makuru yakoreshejwe mbere y’ibitero kugira ngo bifashe mu kubitegura, akanakoreshwa nyuma yabyo kugira ngo hamenyekane uburemere bw’ibyangijwe.
Zelensky yavuze ko ibyogajuru by’u Burusiya byakurikiranye ibirindiro bine by’indege za gisirikare ku wa 19 na 20 Nyakanga; bibiri biri muri Bahrain, kimwe muri Jordan n’ikindi muri Kuwait, avuga ko ibyo bigomba gutuma intambara ihagarara abagizi ba nabi bataragera ku mugambi wabo.