Menya Angel Falls, isumo rirerire ku Isi amazi amanukaho metero zirenga 900
Mu Mahanga

Menya Angel Falls, isumo rirerire ku Isi amazi amanukaho metero zirenga 900

KAMALIZA AGNES

September 2, 2026

Mu mashyamba y’inzitane yo mu Majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Venezuela, hari ahantu umuntu arebera ahirengeye akitegereza uko amazi amanuka ava hejuru y’imisozi, ni isumo rirerire ku Isi rifite uburebure bwa metero 979 ryitwa Angel Falls, nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Isumo Angel Falls rizwi kandi nka Salto Ángel riri muri Pariki y’Igihugu ya Canaima, mu Ntara ya Bolívar, mu Majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Venezuela, hafi y’imipaka y’iki gihugu na Guyana na Brazil.

Iryo sumo rimanuka riva ku musozi udasanzwe witwa Auyán-tepui, ndetse UNESCO ivuga ko hafi 65% by’ubuso bwa Pariki ya Canaima bugizwe n’iyi misozi idasanzwe.

Pariki ya Canaima ubwayo ifite ubuso bungana na hegitari miliyoni eshatu kandi yashyizwe ku rutonde rw’ahantu ndangamurage ku Isi na UNESCO mu 1942, kubera imiterere yihariye y’imisozi, amashyamba n’ibinyabuzima biyarimo.

Amazi ya Angel Falls igice kinini cyayo  kigwa muri metero 807 kandi bitewe n’umuvuduko n’intera ndende amanukaho   ahinduka nk’igicu  ku buryo mu  maso y’uyareba abona asa nk’ayakoze igicu cyererana.

Mu gace iryo sumo riherereyemo  haboneka amashyamba y’inzitane, ibibaya binini, imigezi n’andi masumo menshi, bityo ntabwo ari  isumo riri ryonyine ahubwo riri hagati y’ahantu hameze nk’Isi yihariye y’ibimera n’ibinyabuzima.

Kuki ryitwa Angel Falls?

Izina Angel Falls ryakomotse ku Munyamerika wari umupilote witwaga Jimmie Angel, wamenyekanye cyane kubera kuhatemberera mu ndege mu 1933, ariko abaturage bo muri ako gace bari basanzwe bita iryo sumo Kerepakupai Vená, bisobanuye isumo ry’ahantu harehare.

Abasura iryo sumo bakunze gutangirira urugendo  mu gace ka Canaima, bagakomereza mu bwato bunyura mu migezi ariko  hari n’urundi rugendo bakora n’amaguru.

UNESCO igaragaza ko Pariki ya Canaima yakira ba mukerarugendo  hafi 100 000 ku mwaka ariko imwe mu mpamvu nyamukuru ibajyana ari ugusura  isumo rya Angel Falls.

Abakundana basura iryo sumo rikababera urwibutso rw’urukundo
Isumo Angel Falls riri muri Pariki y’Igihugu ya Canaima, mu Ntara ya Bolívar, mu Majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Venezuela

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA