Abantu batatu barimo umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko bapfiriye mu muvundo wabereye mu Mujyi wa Mexico City nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Mexique itsinze Ecuador ibitego 2-0, ikabona itike yo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ubuyobozi bw’inzego z’ubuzima muri Mexico City bwatangaje ko abandi babiri bapfuye ari umugore w’imyaka 48 n’umugabo w’imyaka 44, bose bakaba bazize kubura umwuka bitewe n’umuvundo w’abafana bari bateraniye hamwe kwizihiza iyo ntsinzi y’amateka, kuko ari yo ya mbere Mexique ibonye mu mikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi kuva mu 1986.
BBC yatangaje ko Guverinoma ya Mexico City yavuze ko abantu barenga miliyoni imwe bagiye mu mihanda y’umurwa mukuru, cyane cyane hafi y’urwibutso rwa ‘Angel of Independence’, aho ibirori byari byitabiriwe n’imbaga y’abafana bambaye imyenda y’icyatsi iranga ikipe y’igihugu cya Mexique banazamura amabendera y’icyo gihugu.
Abatabazi bageze ahantu hatandukanye ku muhanda wa ‘Paseo de la Reforma’ basanga abantu batatu bataye ubwenge. Bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga, ariko nyuma bose baza kwitaba Imana.
Nyuma y’iyo mpanuka, Umuyobozi wa Mexico City, Clara Brugada, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anizeza ko ubuyobozi buzayiba hafi muri ibi bihe by’akababaro.
Yongeye kwibutsa abaturage ko n’ubwo gutsinda kw’ikipe y’igihugu ari ibyishimo bikomeye, bikwiye kujyana no kwitwararika, kurinda ubuzima no kuzirikana umutekano w’abandi.
Ibirori byo kwizihiza iyi ntsinzi byakomeje mu bice bitandukanye bya Mexico City ndetse no muri Sitade ya Azteca, aho abafana bakomeje kuririmba, kubyina no gucana ibishashi kugeza nijoro.
Mbere y’uko umukino utangira, ubuyobozi bwari bwamaze gusaba abafana kwirinda kujya hafi ya ‘Angel of Independence’ kuko aho hantu hari hamaze kuzura abantu benshi.
Intsinzi ya Mexique yayihesheje gukomeza muri 1/8 cy’irangiza, aho izahura n’ikipe itsinda indi mu mukino uzahuza u Bwongereza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
NIYIRORA Theogene