MIGEPROF yibukije ko ibibazo by’imiryango bitajyanwa ku mbuga nkoranyambaga
Imibereho

MIGEPROF yibukije ko ibibazo by’imiryango bitajyanwa ku mbuga nkoranyambaga

MUTETERAZINA SHIFAH

May 15, 2026

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yakebuye abantu bumva ko ibibazo by’umuryango bikemurirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko gukora ibyo byangiza ubusugire bw’umuryango kandi nta muryango nta gihugu.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’imiryango wahujwe n’inama nyunguranabitekerezo ku kubaka umuryango ushoboye. Ni inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano guteza imbere umuryango

Minisitiri Uwimana Consolée avuga ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango ari umwanya wo kuzirikana uruhare rwawo mu mibereho myiza, imiyoborere n’iterambere ry’Igihugu, asaba buri wese gusigasira umuryango no guha abana uburere buboneye bushingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda muri iyi Isi y’ikoranabuhanga rikataje.

Yagize ati: “Kwizihiza uyu munsi ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho kurebera hamwe ibibazo bitwugarije no kubishakira ibisubizo birambye, nk’uko umugani wo mu Kinyarwanda ubivuga ‘umuryango utazimuye urazima’ Iki kitwibutsa ko ibibazo byo mu muryango bikwiye gukemurirwa mu biganiro by’abawugize [….]

Turakangurira Abanyarwanda kwirinda kujyana ibibazo by’umuryango ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bushobora kuyihungabanya aho bigira ingaruka kubawugize bose kandi nta muryango nta gihugu kuko umuryango ufatwa nk’ishingiro ry’Igihugu.”

Umwe mu bitabiriye iyo nama witwa Elie Mugabo Shema avuga ko intandaro yo kuba abubatse ingo bisanga ku mbuga nkoranyambaga bahavugira ibibazo by’umuryango bishingira ku kwirengagiza uruhare rw’abari mu zabukuru rwirengagijwe mu kubaka imiryango mishya.

Ati: “Ijambo batumbwiye ngo igihugu ni umuryango tubyakire neza, bidushoboze kuwusigasira kuko impamvu twisanga ku mbuga nkoranyambaga tuririraho ni uko twirengagije inama z’abari mu zabukuru mu kubaka ingo zacu.

Dukwiye kubagisha inama kandi tukita cyane ku bafite urukundo, ubunyangamugayo n’ukuri kuko n’abubatse neza ariko bataramara urugendo muri kubaka hari ibyo batakubwira ariko uri mu zabukuru we yakubwira ati mwana wanjye aha narahasitaye ariko wowe uzitonde.”

Umubyeyi Gahingayire Marie Grace we avuga ko mbere y’uko abubatse bajyana ibobazo by’umuryango ku mbuga nkoranyambaga bakabanje kwibaza ingaruka mbi bizagira ku bana babo igihe bazakura bagasanga amakuru mabi y’umuryango bavukamo yandagaye ku karubanda.

Ati: “Umubyei yakagombye gutekereza mbere ya byose akibaza ati ese ibi bintu ngiye gushyira ku karubanda ubwo azaba amaze kugira imyaka 20, 30 bizamugiraho izihe ngaruka?, abazabyumva se njye bazamfata bate nk’umubyeyi.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) bwo mu 2025, bugaragaza ko hakiri ibibazo bikomeye bituma umuryango udatekana birimo kunywa inzoga cyane biri ku kigero cya 85.8%, kutaganira bihagije mu miryango biri ku kigero cya 83.2%, ubusambanyi buri kuri 79.2%, gucunga nabi umutungo w’umuryango biri ku kigero cya 78.7%, kutumvikana ku ihame ry’uburinganire biri kuri 75.9%, kutita ku nshingano z’ababyeyi biri kuri 69.2%, n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo butari bwo riri ku kigero cya 30.1%.

Ni ibibazo Minisitiri avuga ko bihungabanya uburenganzira bw’abana bikabaviramo kujya mu muhanda mu buzererezi, guta ishuri, gukora imirimo ivunanye, imirire mibi, inda ziterwa abangavu, gutandukana kw’imiryango. Imibare ya RGB igararagaza ko umwaka ushize wa 2025, imiryango 4,479 yatandukanye, muri yo 2,629 (58.7%) yahawe gatanya byemejwe n’inkiko.

Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango washinzwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1993, wizihizwa bwa mbere tariki ya 15 Gicurasi 1994. Kuri ubu, u Rwanda rwifatanyije n’isi kuwizihiza mu nsanganyamatsiko igira ‘Ibiganiro byiza; ireme ry’umuryango’.

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiryango
MIGEPROF yasabye Abanyarwanda kutajyana ibibazo by’umuryango ku mbuga nkoranyambaga kuko bihusenya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA