MINICOM yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gukorera hamwe
Ubukungu

MINICOM yasabye Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gukorera hamwe

HITIMANA SERVAND

September 25, 2026

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwimakaza umuco wo gukorera hamwe kuko ari imwe mu nzira igihugu cyahisemo yihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanutariki ya 25 Nzeri 2026 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative, wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku nshuro ya 22 usanze hari uruhare rufatika amakoperative ari kugira mu iterambere igihugu kigeraho.

Minisitiri wa MINICOM, Kajangwe Antoine yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kongera ikibatsi mu kwimakaza umuco wo gukorera hamwe ibizafasha mu gukomeza kwihutisha iterambere ndetse bigatanga umusanzu mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2020 – 2050.

Yagize ati: “Igihugu cyahisemo uburyo bwo gukorera hamwe abantu bakongeranya imbaraga kuko bituma umunyantege nke azamurwa n’ufite ubushobozi, bityo bombi bakihuta. Amakoperative amaze kugira uruhare rufatika mu byo igihugu kiri kugeraho. Kubakira ubushobozi amakoperative no kuyafasha gukora neza kandi ni kimwe mu bituma uru rwego rugira uruhare mu cyerekezo kigari cy’iterambere u Rwanda rwihaye cya 2020 -2050.”

Yakomeje agira ati: “Ku munsi nk’uyu, ni umwanya mwiza wo kongera gusaba Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gukorera hamwe, nubwo hari amakoperative agenda ahura n’ibibazo, twabonye ko hari n’ayateye intambwe ndende yigeza ku bikorwa by’indashyikirwa aho aba bakwiye kutubera urumuri tukabigiraho.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yizeza ubufatanye mu kubaka amakoperative afite icyerekezo kizima.

Mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe amakoperative abibumbiye mu makoperative bagaragaje ko yagiye abafasha guhindura ubuzima.

Munyaburanga Joseph ubarizwa muri COPRORIZ Ntende yagize ati: “Koperative yacu yatangiye ikora ibijyanye n’ubuhinzi aho abanyamuryango bashyiriweho uburyo kubyaza umusaruro igishanga twatunganyirijwe na Leta. Ibi byatumye dutangira gukora ku mafaranga bamwe batagiraga.”

Ati: “Umuntu utari warigeze atunga ibihumbi 500 akishyurwa miliyoni ku musaruro w’umuceri. Ibi byatumye ubuzima buhinduka abanyamuryango biyubakira inzu abandi baravugurura, bagura amatungo, bagira ubushobozi ku kwishyurira abana babo amashuri n’ibindi.”

Koperative ya COADUNA ikorera uburobyi mu biyaga bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga ni imwe mu zaje kugaragaza aho yakuye abanyamuryango bayo.

Busasi Jeannette, umwe mu bagore bakora uburobyi muri COADUNA avuga ko uyu mwuga wamufashije kwiteza imbere no kwita ku muryango we.

Yagize ati “Koperative y’uburobyi tubamo ni umusingi ukomeye mu mibereho y’umuryango wange.Ni koperative dukoreramo tukabona amafaranga adufasha gushora no mu yindi mishinga y’iterambere, aho kuri ubu imirimo nkorera muri iyi koperative yamfashije kwigurira amatungo arimo inka n’amatungo magufi. Twe ariko binadufasha mu mibereho myiza kuko abarobyi tugenerwa n’amafi yo kurya ibituma tugira imirire myiza mu bana ndetse n’abakuru tukaba tutakwinjirirwa na bwaki.”

Kuri uyu munsi kandi hahembwe amakoperative yabaye indashyikirwa aho ku rwego rw’igihugu hahembwe koperative ya COPRORIZ Ntende yo mu Karere ka Gatsibo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amakopeartive afite ubuzima gatozi agera ku 7 015, afite abanyamuryango bagera kuri miliyoni 6,5.

Amakoperative 7 005 ari ku rwego rwa mbere, hakaba amahuriro 56, impuzamahuriro 6 n’urugaga rw’amakoperative.

Abaturutse hirya no hino mu gihugu baje kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA