Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, uherutse kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Uyu muhango w’irahira wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, witabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye n’abatumirwa baturutse mu karere no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku Isi.
Mu ijambo rye, Perezida Guelleh yavuze ko yiyemeje gukora atizigamye kugira ngo Djibouti irusheho gutera imbere kandi ko azimakaza ubufatanye n’ibindi bihugu byaba ibyo muri Afurika no hanze yayo.
Omar Guelleh watsinze amatora yabaye ku wa 10 Mata 2026 ku majwi 97,81%, ari kuyobora manda ya gatandatu, aho yatangiye kuyobora iki gihugu mu 1999.
Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.
Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.
Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Muri Werurwe 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wo muri Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Minisitiri Nduhungirehe na Abdoulkader banarebeye hamwe ahari amahirwe yo kwagurira ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi.
Icyo gihe kandi Minisitiri Nduhungirehe yahuye na Perezida wa Djibouti, amugezaho ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame.


