RSB yasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngendo zo mu kirere na ASECNA
Ubukungu

RSB yasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngendo zo mu kirere na ASECNA

NYIRANEZA JUDITH

May 8, 2026

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege muri Afurika no muri Madagascar (ASECNA), agamije gutanga serivisi z’ibirango by’ubuziranenge ku mikorere na serivisi (ISO 9001).

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026 mu nama yari iteraniyemo inzobere zagarutse ku itangwa rya serivisi z’ibirango by’ubuziranenge ku bihugu 18 byo muri Afurika n’u Bufaransa.

Umuyobozi Mukuru wa RSB Raymond Murenzi, yavuze ko mu gihe cy’imyaka 3 Inzobere  zizagenzura niba hubahirizwa amabwiriza y’ubuziranenge’

Yagize ati: “Ibizakorwa rero ni ugukoresha inzobere zacu z’u Rwanda mu kujya kureba no kugenzura niba koko amabwiriza y’ubuziranenge twavuze yubahirizwa muri ibyo bihugu 18 cyane cyane muri izo serivisi za SCNA, aho hose tuzahagera ni ahantu hagera kuri 24 muri ibyo bihugu 18 tuzahagera muri iki gihe cy’imyaka 3 kugira ngo turebe yuko ayo mabwiriza yubahirizwa.”

Mu rwego rw’ubuziranenge, ubwo bufatanye bugaragaza uko u Rwanda rufite ubushobozi mu gutanga serivisi zujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, akaba ari nayo mpamvu tuzabigenzura.

Yagize ati: “Icyo tuzakora tuhageze ni ukureba aho koko ibyo bipimo byerekana neza ibyo tureba, nabo barabizi twarabyumvikanye, nabo bagiye kwitegura hanyuma twe tuzagende tureba ko babyubahiriza.”

Yakomeje asobanura ko ibigaragaye, ari byo bituma hatangwa ikirango cy’ubuziranenge

Ati: “Iyo babyubahiriza tubaha ikirango cy’ubuziranenge gitangwa n’u Rwanda, iyo batabyubahiriza nabwo tuba twarahanye igihe kugira ngo bubahirize ibyo bisabwa mu gihe runaka. Iyo babigezeho ni bwo tubaha icyemezo gikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ushobora kwereka abakugana bakemeza ko koko ibijyanye n’ubuziranenge byubahirijwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere serivisi n’imikorere y’ibibuga by’indege   muri Afurika na Magdagascar, M. Prosper Zo’o Minto’o yavuze ko gukomeza kubungabunga ubuziranenge mu mikorere ari ingenzi mu kurinda umutekano w’ingendo zo mu kirere.

Yagize ati: “Abagenerwa bikorwa bacu bagomba gutanga serivisi zujuje ubuziranenge, ari ku mupilote n’ibigo bitanga serivisi z’indege, kuko bose bakeneye umutekano […..] twemeza ko biri gukorwa neza bikanafasha abandi gukomeza kunoza serivisi bitanga umutekano ku ndege, no ku bakozi n’abagenerwabikorwa.”

n’Ikigo gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege muri Afurika no muri Madagascar (ASECNA) kigizwe n’ibihugu 19 birimo 18 bya Afurika ari byo Benin, Burukina Faso, Cameroun, Cetrafrique, Comores, Congo, Cote d’Ivoire, Gabon, Guinee Bissau, Gunee Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, u Rwanda, Senegal, Tchad, Togo hakiyongeraho u Bufaransa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA