Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Ismaïl Omar
Politiki

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida Ismaïl Omar

SHEMA IVAN

May 8, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva Justin yageze muri Djibouti aho yagiye guhagararira Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu irahira rya Perezida Ismaïl Omar Guelleh watorewe gukomeza kuyobora icyo gihugu mu matora yabaye muri Mata 2026.

Dr Nsengiyumva yageze muri Djibouti kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026 yakirwa na mugenzi we w’iki gihugu, Abdoulkader Kamil Mohamed.

Ismaïl Omar Guelleh, w’imyaka 78 y’amavuko, yatorewe gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu mu matora yabaye muri Mata 206, yarangiye agize amajwi 97, 81%, ahigitse Mohamed Farah Samatar, wagize amajwi 2,19%.

Umuhango wo kurahira uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026.

Umubano w’u Rwanda na Djibouti umaze igihe kinini uhagaze neza. Impande zombi, zibinyujije muri komisiyo ihuriweho yo ku rwego rwa Minisiteri zihurira mu nama zihoraho zigamije kureba amahirwe yo kwaguriramo ubufatanye.

Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye andi masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ikoranabuhanga, umutekano w’ishoramari no gukurikiraho abadipolomate ikiguzi cya ‘visa’.

Hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu, Djibouti yahaye u Rwanda hegitari 60 z’ubutaka burimo uburi hafi y’icyambu n’ubundi buri mu cyanya cyahariwe ubucuruzi, na rwo ruyiha ikibanza cya hegitari 10 mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Kamil Mohamed
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Ismaïl Omar Guelleh watorewe kuyobora Djibouti muri manda ya gatandatu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA