U Rwanda ruri mu biganiro by’ubufatanye n’Ikigo gikomeye cy’ubuvuzi muri USA
Ubuzima

U Rwanda ruri mu biganiro by’ubufatanye n’Ikigo gikomeye cy’ubuvuzi muri USA

ZIGAMA THEONESTE

May 8, 2026

Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro byo gushyiraho imikoranire ihamye na Cleveland Clinic, kimwe mu bigo by’ubuvuzi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bikomeye kandi bizwi ku rwego ku Isi, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi z’ubuzima mu gihugu.

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yakiriye intumwa za Cleveland Clinic hamwe n’abahagarariye Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibiganiro byibanze ku mishyikirano iri gukorwa ku bufatanye n’icyo kigo cy’ubuvuzi ndetse no ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ubufatanye mu guhanga udushya mu buvuzi, ubushakashatsi no guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Cleveland Clinic ni ikigo cyigisha amasomo y’ubuvuzi ajyane n’ububyaza kidaharanira inyungu, kiri mu bitaro bikomeye kandi byubashywe ku Isi. Iki kigo gihuza ubuvuzi busanzwe n’ubushakashatsi ndetse n’uburezi, kikaba kizwi cyane mu guteza imbere guhanga ibishya mu buvuzi no gutanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye.

Cleveland Clinic yashinzwe mu 1921 nk’ikigo cy’ubuvuzi gihuriyemo inzobere mu byiciro bitandukanye. Kugeza ubu, ifite ibitaro 23, ibigo nderabuzima byakira abarwayi bivuza bataha birenga 300 ndetse n’ibitanda birenga 6,700 hirya no hino ku Isi, byose bikaba bifite abakozi barenga 83,000.

Mu 2025, iki kigo cyavuye abarwayi miliyoni 3.6 ndetse cyakira ubusabe bwa serivisi z’ubuvuzi miliyoni 15.9, harimo gusuzuma abarwayi, inama z’ubuvuzi n’izindi serivisi zitandukanye. Iki kigo kandi gikora ubushakashatsi mu buvuzi ndetse kigahugura abazaba abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe kiri imbere.

Ubu bufatanye bw’icyo kigo n’u Rwanda buje mu gihe rukomeje kwiyubaka hagamijwe ko ruba igicumbi cy’ubuzima mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, binyuze mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi ndetse no guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima, himakazwa gushora imari mu bikorwa remezo by’ubuvuzi bigezweho no mu bufatanye mpuzamahanga.

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gufatanya n’ikigo cya Clevaland Clinic mu iterambere ry’ubuvuzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA