Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yagaragaje ko ibihugu bifite ijambo rikomeye mu Muryango w’Abibumbye (Loni) bizwi nka Veto, bikomeje kuryamira ibya Afurika, ashimangira ko u Rwanda rushyigikiye ko ibyo bihugu bireshya n’ibindi byo ku yindi Migabane.
Yabikomojeho ku itariki ya 11 Gicurasi 2026, mu Nama y’Ubufatanye bw’Afurika n’u Bufaransa yiswe (Africa Forward Summit) iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu biganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri byagarukaga ku ivugururwa ry’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) n’imikoreshereze y’ububasha bw’ibihugu bifite ijambo kurusha ibindi muri uwo muryango (Veto).
Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagizwe n’ibihugu 15, bitanu muri byo bifite imyanya ihoraho ndetse ni na byo bifite ijambo ridakuka. Ibyo ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bufaransa, u Bushinwa n’u Bwongereza.
Iyo ibindi bihugu bigize aka Kanama bishyigikiye umwanzuro urebana n’umutekano, kimwe muri ibi bitanu kiwanze, uhita utakaza agaciro, ntushyirwe mu bikorwa.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, yavuze ko kuva kera uburenganzira bw’Ibihugu bifite ububasha butavuguruzwa, bwagiye bukoreshwa kenshi mu gutsikamira ibihugu by’ibinyamuryango ndetse no gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi, ibintu byadindije inshingano nyamukuru z’Akanama k’Umutekano ka Loni zo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi.
Uwo muyobozi yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikiye Ihame Rusange rya Afurika (Common African Position), risaba ko uwo Mugabane uhabwa uburenganzira bungana n’ubw’indi migabane mu bijyanye no guhagararirwa mu Nama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yagaragaje ko amavugurura y’imiterere y’abagize Akanama k’Umutekano ka Loni, agomba kujyana n’ivugururwa ry’imikorere yako, harimo kongera gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

