Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu bo hirya no hino muri Afurika bitabiriye Inama y’Ubufatanye bw’Afurika n’u Bufaransa (Africa Forward Summit) yateguwe kandi iyoborwa na Perezida William Ruto wa Kenya na Emmanuel Marcon w’u Bufaransa.
Iyi Nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi, ikazakomeza no ku wa 12 Gicurasi 2026, ifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ibishya n’ubukungu. Ni inama yitabiriwe n’abarenga 4,000 baganira ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu guteza imbere ibiganiro, ubucuruzi, ishoramari, guhanga ibishya ndetse n’iterambere rirambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda hari inyungu rufite mu kwitabira iyi nama kuko ruteza imbere gahunda yo guhanga ibishya.
Ati “Nk’uko mubizi, turi igihugu giteza imbere udushya, giteza imbere uburumbuke mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari, tukaba rero tuzitabira ibiganiro byose kugira ngo turebe ko Afurika yatera imbere, n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa bugatera imbere ariko bishingiye ku nyungu z’impande zombi.”


